Amavugurura muri AU aragenda agana ku ntego - Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gutuma amavugururwa arimo gukorwa atanga umusaruro.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro ku isi
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro ku isi

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018.

Yagize ati "Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura muri AU. Ibibera ku ku mugabane ndetse n’ahandi hose ku isi bitwereka impamvu aya mavugurura yari akenewe. Intego ni imwe: Guha Afurika ingufu no guha abaturage bacu ahazaza habakwiriye."

Uretse kuba umuyobozi wa AU, Perezida Kagame yanashinzwe kuyobora umushinga w’amavugurura muri uyu muryango mu rwego rwo gutuma urushaho kugeza Afurika ku iterambere riramba.

Kimwe mu byo komisiyo ishinzwe gukora aya mavugurura yamaze kugeraho, harimo gufasha uyu muryango kwishakamo amafaranga akoreshwa aho guhanga amaso ku nkunga gusa.

Perezida Kagame kandi yizera ko ubumwe mu bihugu bya Afurika ugeze kure akurikije uburyo ibihugu byose byashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame oye oye oye in oll Afurika

safari Gerard yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka