Algeria: Imibiri y’abantu 24 baharaniye ubwigenge yashyinguwe

Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.

Imibiri y’aba barwanyi baharaniye ubwigenge bwa Algeria yashyinguwe tariki 05 Nyakanga 2020, umunsi iki gihugu cyizihizaho ubwigenge bwacyo.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rinini riruta ayandi muri Algeria, rya El Alia, risanzwe rishyinguyemo izindi ntwari zaharaniye impinduramatwara n’ubwigenge. Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune.

Iyi mibiri igizwe n’amagufa y’imitwe gusa 24, yari ibitse mu nzu ndangamurage y’u Bufaransa kuva mu kinyejana cya 19.

Ni nyuma y’uko ba nyirayo bafashwe, baricwa, bacibwa imitwe ijyanwa mu Bufarnsa nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’abasirikare b’abafaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka