Afurika y’Epfo: Umugabo yatawe muri yombi atwaye umukunzi we muri ‘boot’ y’imodoka

Umugabo wo mu Mujyi wa Guateng, muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukunzi we muri ’boot’ y’imodoka ye, agerageza kumusohora muri uwo mujyi mu buryo butemewe.

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri uwo mujyi, Faith Mazibuko, yavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yageragezaga gutwara uwo mukunzi we mu bubiko bw’imodoka (boot).

Ibi byabaye mu gihe muri icyo gihugu kimwe no mu bindi bihugu byinshi by’isi, abantu basabwe kuguma mu ngo birinda ingendo zitari ngombwa, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Uwo mugabo ngo yari ajyanye n’umukunzi we mu wundi Mujyi witwa Mpumalanga uhana urubibi n’uwa Guateng, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus avuga ko nta ngendo zambukiranya imijyi n’uturere zemewe.

Nyuma yo guhagarikwa n’abashinzwe umutekano, uwo mugabo bamusabye gufungura imodoka inyuma, basangamo umugore yari atwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mazibuko kandi yavuze ko uwo mugabo yari atwaye imodoka nta byangombwa afite.

Uwo mugore na we yahise atabwa muri yombi kuko yemeye ko bamutwara mu buryo bwa magendu butemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo avuze nibyo 100% aho avuze abeshya nihehe? Gusambana nicysha imbere y’Imana,

Murenzi yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ntabwo watwara "umukunzi" wawe muli boot.Tuge twerura tuvuge ko ari "umusambanyi" wawe.Muli iki gihe,gusambana byahindutse "kuba mu rukundo".Kuba ari icyaha ku Mana,ntacyo bibwiye abantu.Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugomba kugenderaho.Impamvu iyi si yabuze amahoro,nuko abantu bakora ibyo Imana itubuza kandi ku bwinshi.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu banga kuyumvira,ikazasigaza gusa abayumvira nkuko bible ivuga.Nubwo yatinze kubikora,izabikora kubera ko itajya ibeshya.Indi impamvu izabikora,nukugirango abazarokoka bazabeho mu mahoro.

munyemana yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Munyamana uvuga ko Imana yatinze gutanga ibihano wowe urigiki?ushingira kuki,uri umuvugizi?kuki uca imanza ,umuntu yakwitangira uwo adakunda kugeza amutwaye muri boot?uti numusambanyi ngaho niba utarakora icyaha mutere ibuye,ubwo Kandi wasanga ubeshya abantu ngo uvugana ni Imana.

rutare yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka