Afurika y’Epfo: Ishusho ya Nelson Mandela yagonzwe n’imodoka y’abapolisi

Muri africa y’epfo imodoka yo mu bwoko bwa bisi y’igipolidisi cya leta kuwa gatatu tariki 30 Mata yagonze ishusho rya Nyakwigendera Nelson Mandela yari imaze iminsi mike imuritswe aho iri imbere y’inyubako y’inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Cape Town.

Ishusho ya Nyakwigendera Nelson Mandela nta cyumweru yari rimaze imuristwe ku mugaragaro. Prezida Jacob Zuma ubwe, ni we wayimuritse kuwa mbere tariki 28 Mata 2014, umuhango witabiriwe n’abayobozi benshi ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera nk’uko bitangazwa na BBC.

Ishusho ya Nyakwigendera Nelson Mandela iri imbere y'Inteko Ishinga amategeko.
Ishusho ya Nyakwigendera Nelson Mandela iri imbere y’Inteko Ishinga amategeko.

Iyo shusho ikoze mu ibumba ifite metero ebyiri z’uburebure ubariyemo n’icyo iteretseho. Nyuma yo kugongwa yarangiritse cyane biba ngombwa ko ivanwaho bajya kuyisana, bayigarura nyuma y’amasaha arenga 10.

Kugeza ubu ngo biracyari amayobera ukuntu iyo bisi y’abapolisi yayigonze, kandi yari igeze ahantu hemerewe gusa kugera imodoka z’abakozi b’inteko ishingamategeko n’iz’abashinzwe umutekano gusa byumvikana ko atari impanuka yatewe n’imodoka nyinshi.

Ishusho ya Mandela yamuritswe ku mugaragaro na Perezida Jacob Zuma kuwa 28 Mata 2014.
Ishusho ya Mandela yamuritswe ku mugaragaro na Perezida Jacob Zuma kuwa 28 Mata 2014.

Umushoferi w’umupolisi wayigonze ngo yarababaye cyane bigeza n’aho arira nk’umwana muto ariko asaba n’imbabazi avuga ko ari impanuka.
Abayibumbye bavuga ko batigeze basabwa kuyizitira, ariko inteko ishingamategeko yasanze ari ngombwa ko hagira igikorwa kugira ngo ibintu nka biriya bitazasubira.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasabye abanyabugeni bakoze indi shusho ya Nelson Mandela gukura mu gutwi kwayo, agakwavu kari karahahinduye icyari cyako, kugira ngo basubize iyo shusho icyubahiro cyayo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka