Afurika y’Epfo irashaka kuyobora Ubumwe bw’Afurika

Ikinyamakuru Africa Review cyanditse ko Afurika y’Epfo irimo kwitegura guhatanira umwanya wo kuyobora Komisiyo y ‘Ubumwe bw’Afurika kuko manda ya Dr. Jean Ping izarangirana n’uyu mwaka.

Manda ya Dr. Jean Ping yatangiye muri 2008 igomba kurangira muri uyu mwaka turimo gusoza kandi arashaka guyobora indi manda n’ubwo Afurika y’Epfo na yo itamworoheye.

Guverinoma ya Gabon yamuhaye indege yo kumufasha gushakisha amajwi aho bivugwa ko amaze kugera mu bihugu 10 bitashyizwe ahagaragara n’icyo kinyamakuru.

Tariki 26/12/2011, Amabasederi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Gabon, Andre William Anguile, yatangarije The Africa Review ko ashyigikiye itorwa rya Dr. Ping kuri manda ya kabiri.

Amabasaderi William yakomeje avuga ko ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba bizamushyigikira. Yabivuze muri aya magambo : « Dufite icyizere ko ibihugu by’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’ibihugu by’inshuti bizashyigikira Dr. Ping kugira ngo atorerwe manda ya kabiri. »

Biteganyijwe ko muri Mutarama 2012, abayobozi b’ibihugu bazahurira Addis-Abeba muri Etiyopiya bagatora mu ibanga umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka