Afurika y’Epfo: 15 bamaze kwicwa na Cholera naho 37 bari mu bitaro

Muri Afurika y’Epfo, icyorezo cya Cholera kimaze kwica abantu 15, abafashwe n’icyo cyorezo ni abantu hafi 100, mu gihe abagera kuri 37 bari mu bitaro mu Ntara ya Tshwane, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Abaturage bo muri iyo Ntara bavuga ko icyo cyorezo cyageze muri iyo Ntara kubera abyanyapolitiki bananiwe kubazanira amazi meza.

Abo baturage ngo bagize uburakari bwinshi bwazamutse cyane nyuma y’uko urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu rutangaje ko icyo cyorezo cyageze ahitwa i Hammanskraal- Tshwame mu Majyaruguru ya Pretoria.

Umwe mu baturage batuye aho Hammanskraal witwa Sello Samuel Lekoto w’imyaka 36 y’amavuko, urimo uvurirwa ku bitaro bya Jubilee Hosipital nyuma yo gufatwa na Cholera , yagize ati, “ Turanywa ariya mazi mabi, ntibashaka kuyasukura cyangwa se kutuzanira imiyoboro y’amazi meza”.

Nk’uko byatangajwe na ‘ Metro.co.uk’ ubuyobozi bw’inzego za Leta bwemeje ko amazi abo baturage banywa atari meza, kandi ko bagiriwe inama yo kutayanywa.
Ubwo buyobozi kandi bwemeza ko abaturage bohererezwa amazi mu bigega inshuro nyinshi mu cyumweru.

Minisitiri wungirije ushinzwe amazi n’isukura aho muri Afurika y’Epfo, David Mahlobo yagize ati, “Ikibazo cy’amazi muri Tshwane cyakomeje kuba ingutu mu myaka itari mikeya. Hakunze kuba ibibazo bya Politiki … n’ibibazo by’intambara bituma abaturage babigenderamo “.

Mu bimenyetso bijyana n’icyorezo cya Cholera harimo impiswi , kuruka , gucika intege, kandi kigakwizwa cyane no gufata amafunguro yanduye cyangwa se kunywa no gukoresha amazi mabi. Cholera kandi ngo ni icyorezo gishobora kwica umuntu wacyanduye mu masaha makeya mu gihe atavuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka