AFC/M23 yavuze uburyo irasa Kisangani ikisubirira mu birindiro ntawe urabutswe
Umuvugizi wungirije wa AFC-M23 Oscar Balinda yavuze uburyo Abakomando babo bajya Kisangani bakayirasa, hanyuma bakigarukira mu birindiro byabo nta n’ubariye urwara.
Mu minsi ishize, AFC-M23 yatakaje umwe mu b’ingenzi, Col. Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare.
Yaguye mu bitero bya drone Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo bagabye kuri M23, ndetse no mu mihana irimo abasivili.
Amakuru anyuranye avuga ko icyicaro cy’izi ndege zitagira abapilote zimaze igihe zica abaturage kiri i Kisangani.
M23 yagaragaje ko ishobora kujya mu mujyi wa DRC itarafata igakuraho imbogamizi zibangamiye abasirikare muri rusange, ndetse n’abaturage bo mu bice yafashe.
Aya makuru bayatanze kugira ngo Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo barimo abacanshuro, Abarundi, FDLR na Wazalendo n’abandi babiyometsehp bayakoreshe icyo bashaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|