ADH irasaba ko Habré aburanishirizwa mu Rwanda

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri Tchad (Réseau des Associations de Défense des Droits de l’Homme [ADH]) urasanga Hissène Habré akwiye kuburanishirizwa mu Rwanda kuko aribwo uru banza rwe rwakwihuta.

Uyu muryango usaba umukuru w’igihugu cya Tchad n’umuryango mpuzamahanga gushyigikira ko urubanza rubera mu Rwanda kuko aribwo buryo bwonyine bwatuma inzirakarengane zirenganurwa mu gihe cya vuba.

Infotchad yanditse ko ADH ivuga ko ibya Habré bimaze imyaka bidakemuka bityo bamwe mu batangabuhamya bakaba barapfuye, abandi bakaba barimo basaza ndetse n’abariho bakaba barataye icyizere cyo kurenganurwa.

Outman Moussa, umuyobozi wa ADH, agira ati “inzirakarengane zirambiwe gutegereza, bamwe ntibakiriho, n’abariho nta bubasha na buke babona ahubwo baratereranwe mu kababaro kabo”.

Hissène Habré yayoboye Tchad hagati ya 1982 n’1990, akaba aregwa ibyaha by’iyica rubozo ndetse no guhungabanya uburenganzira bwa muntu yakoze igihe yari ku butegetsi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka