ADF NALU na FDLR niyo itahiwe kurwanywa nyuma ya M23

Abayobozi b’ingabo za Congo, MONUSCO hamwe n’ingabo za Uganda bakoze inama ngo bategure kurwanya umutwe wa ADF NALU ntuzongere guhungabanya umutekano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru no muri Uganda.

Nubwo ingabo za Uganda zatumiwe muri iyi nama, ngo nta ruhare zizagira mu kurwanya uwo mutwe ahubwo bizakorwa n’ingabo za Congo na MONUSCO kuko ari zo zikorera ku butaka bwa Congo aho umutwe wa ADF NALU ubarizwa.

Umugaba w’ingabo za Congo, Gen Didier Etumba, avuga ko nyuma ya M23 ubu igikorwa gikurikiyeho ari ukurwanya umutwe wa ADF NALU kandi yizeye ko iki gikorwa kitazatinda ubundi bagakurikizaho umutwe wa FDLR.

Abayobozi b'ingabo za Congo, MONUSCO n'iza Uganda bari mu nama mu mujyi wa Goma.
Abayobozi b’ingabo za Congo, MONUSCO n’iza Uganda bari mu nama mu mujyi wa Goma.

Muri iyi nama yabaye tariki 23/11/2013 Gen Aronda Nyakairima wo muri Uganda yavuze ko bishimiye ubushake ingabo za Congo zifite mu kurwanya umutwe ADF NALU, ukomeje guhungabanya umutekano wa Congo na Uganda.

Umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku Kahongya, avuga ko ingabo za Congo uko zabigenje kuri M23 ariko zizarwanya ADF NALU aho zizahita zikurikizaho FDLR hagaherutswa imitwe yitwaza intwaro yo muri Congo niba itarashyira intwaro hasi ubu ibarirwa hejuru ya 35.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka