Abita ku mirambo mu buruhukiro bahamya ko ari akazi keza nubwo hari abagatinya
Hari abumva akazi ko gukora muri serivisi zo kwita ku mirambo iri mu buruhukiro bw’ibitaro mu gihe itarajya gushyingura, biteye ubwoba kubera ibyo bagatekerezaho bitandukanye.
Ubuhamya bw’Umunyakenya Christine Otieno, umaze imyaka 38 akora ako kazi na Richard Mallya ukora ako kazi muri Tanzania, bushobora gutuma abantu bahindura imyumvire kuri iyo serivisi.
Christine Otieno akora akazi ko kwita ku mirambo mu cyumba cy’uburuhukiro (Morgue) mu Bitaro byo mu Mujyi wa Kisumu muri Kenya, akaba akamazemo imyaka 38. Ni akazi avuga ko yagahisemo bitewe n’urupfu rw’inshuti ye yapfuye, umurambo ukajyanwa muri morgue, ariko ntiwitabwaho uko bikwiye, bituma yiyemeza kuzakora ako kazi kugira ngo ajye yita ku mirambo neza uko bishoboka.
Gusa, nubwo yari akoze ayo mahitamo ngo ntabwo buri wese, haba mu muryango no mu nshuti ze babyumvaga neza, kuko bamubwiraga ko habamo abazimu, bituma bose bataramushyigikiye mu mahitamo ye y’akazi.
Nubwo mu bwoko bw’Abaluwo Christine Otieno akomomakamo bagira imvugo y’uko akazi ari akazi (tich en tich), ariko hari agafatwa nk’aho katari akazi ka buri wese, by’umwihariko gukora muri morgue, ngo ntibimenyerewe ndetse bikarushaho gukomera iyo umuntu yumvise ko gakorwa n’umugore.
Aganira n’itangazamakuru ryo muri Kenya rya KNA yagize ati, “Nitwa Christine Otieno, ntuye ahitwa Car Wash Kisumu, nkora mu cyumba cy’uburuhukiro aharuhukira imirambo itarajya gushyingurwa, kandi ni akazi mazemo imyaka 38”.
Christine avuga yahisemo kwiga ibijyanye no kwita ku mirambo mu buruhukiro guhera ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, agamije guha icyubahiro inshuti ye yapfuye, umurambo we ntiwitabweho uko bikwiye, agashimira Nyirasenge umwe wamushyigikiye muri ayo mahitamo y’akazi kuko abenshi bo mu muryango n’inshuti batari babishyigikiye.
Christine avuga ko gukora mu buruhukiro bimuha amahirwe yo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi b’ingenzi, kandi ko nta muntu bagirana ikibazo, ibyo bikaba ari byo bituma akunda akazi ke cyane. Avuga ko mu gihe amaze akora ako kazi, hari n’abandi yatoje, ubu nabo bakaba babifitemo ubumenyi.
Christine yemeza ko gukora mu cyumba cy’uburuhukiro ari akazi keza, gahemba neza, kuko umukozi wo mu buruhukiro utangira akazi aho muri Kenya ahebwa 30.000 KSH kuzamura, (ni ukuvuga asaga 320.000 by’Amafaranga y’u Rwanda), gusa kimwe n’ahandi hose, ngo hari ubwo abakora mu buruhukiro nabo bahura n’ibibazo bitandukanye.
Ariko ashishikariza abandi bagore kudatinya kuba bakora ako kazi mu gihe baramuka bakabonye kuko nta kazi kabaho katagira ibibazo. Ikindi bakirinda ibivugwa n’abantu ko gukora akazi ko muri morgue umuntu ahura n’abazimu, kuko ngo hari umugore wakoraga muri morgue mu Mujyi wa Nairobi wigeze kuvuga ko yaretse akazi, kubera ko yahuye n’umuzimu wavuye mu murambo umwe mu masaha y’ijoro, nubwo ntawamenya ukuri kwabyo.
Christine Otieno, akazi ko gukora muri morgue, agahuriyeho na Richard Mallya, ufite imyaka 32, w’ahitwa Arusha muri Tanzania, we uvuga ko gukora ako kazi byamutandukanyije n’umuryango we, cyane cyane nyina kuko atemera no kumwitaba kuri telefoni mu gihe azi ko ari mu kazi aho akorera mu cyumba cy’uburuhukiro.
Richard Mallya, ni umugabo wubatse ufite n’abana babiri, akaba yita kuri uwo muryango we akoresheje amafaranga akura muri ako kazi ko kwita ku mirambo mu buruhukiro nubwo abo mu muryango we, by’umwihariko nyina, atishimira ako akazi akora.
Richard Mallya, uvuga ko yahawe amahugurwa yo kwita ku mirambo mu buruhukiro mbere y’uko ijya gushyingura, avuga ko afite ubumenyi bwo kuba yahindura amenyo n’amaso by’umuntu nyuma y’uko apfuye akabigira neza, ntiyahwemye gukomeza gusobanurira umubyeyi we ko akazi akora ari keza kimwe n’indi mirimo yose umuntu yakora agahembwa neza.
Umubyeyi wa Richard Mallya ngo yarababaye guhera ku munsi wa mbere yamenye ko ari ko kazi yahisemo, ku buryo no kumwitaba kuri telefoni ari mu kazi bimugora.
Richard Mallya yagize ati, "Uko ampamagaye kuri telefoni akumva ndi mu kazi ko kwita ku mirambo y’abantu bapfuye, ahita ambwira ko bimubabaza rwose”.
Akomeza agira ati, "Nshobora no gushyira amaso n’amenyo mashya ku mirambo ba nyakwigendera, ariko ibyo byose ntibyigeze bifasha umubyeyi wanjye mu kuba yakunda akazi nkora”.
Richard Mallya avuga ko nubwo nyina byamunaniye kubyakira, ariko yahisemo kubyemera kuko nta kundi yagira, cyane cyane ko Richard yiyemeje kuzakora ako kazi igihe kirekire kuko agakora agakunze.
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bakora muli Morgue ndabubaha cyane.Badufitiye akamaro kanini.Urugero,nibo badutinyura gusohora abacu bapfuye muli morgue,kubera ko tuba dufite ubwoba.Kuva isi yabaho,abahanga bavuga ko hamaze gupfa abantu bagera kuli 90 billions (milliards).Gusa tujye twibuka ko mu isi dutegereje izaba paradis dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,nta muntu uzongera gupfa.Kandi ko ku munsi wa nyuma wegereje,imana izazura abantu bose bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Byanditse muli bible yawe.