Abatubuzaga kubaka ni bo buzuza intebe zacu basaba serivisi - Perezida Kagame

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro n’Abanya Mozambike, yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho hari abatararibonaga, ariko Abanyarwanda bagahitamo gukora ibyo babonaga bikwiye.

Perezida Kagame ari kumwe n' uwa Mozambike aho ari gutanga ikiganiro
Perezida Kagame ari kumwe n’ uwa Mozambike aho ari gutanga ikiganiro

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, mu ruzinduko akomereje mu murwa mukuru Maputo wa Mozambique, avuga ku rugendo rw’u Rwanda mu bukungu no mu bwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida kagame yavuze ko Abanyarwanda bakoze cyane kugira ngo bareshye abafatanyabikorwa, ariko bakirinda ko hari ibyemezo byafatiwe ahandi byabagiraho ingaruka.

Yavuze ko ibyo byatumaga hari abatemera bavugaga ko u Rwanda atari igihugu gitanga icyizere mu ishoramari.

Yagize ati “Serena Hotel ari nayo hoteli ya mbere y’inyenyeri ishanu, nyuma hakaza Rwandair ari yo kompanyi itwara indege, ibyo ni ibyemezo byafashwe n’ubwo hari abaterankunga n’abanyamabanki batabonagamo ko havamo bizinesi.”

Yongeyeho ati “Abo batubuzaga kubaka cyangwa gushora imari nib o basigaye buzuza intebe baka serivise zitandukanye.”

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iki kiganiro biganjemo abacuruzi, abashoramari n’abafite aho bahuriye n’uburezi, ko ibanga u Rwanda rwakoresheje ari ugukangurira abaturage kugira uruhare rwo guhindura umuryango wahozeho.

Yavuze ko urugendo yagiriye muri iki gihugu ari mu rwego rwo guhuriza hamwe ibihugu by’Afurika, kugira ngo bigirire akamaro abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

GOOD word he said

Gad yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

well said my president

kanuma yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

iyinimpano abanyarwanda twahawe ni mana ntaryama kubera kubera twebwe ashakira iterambere rihoraho imana ikomeze kuyobora intabwe zawe bihe byose

ntivuguruzwa emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka