Abatsinzwe amatora muri Kongo barahamagarira abayoboke babo kwigaragambya

Abahanganye na Kabila batangaje ko uyu munsi bateranira hamwe ngo bahamagarire abayoboke babo kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu cyo bise opération « villes mortes ».

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byanditse ko umunyamabanga wa UDPS, Jacquemain Shabani Lukoo yavuze ko ihuriro ry’abahanganye na Kabila bateranira i Kinshasa bagahamarira abantu kwitabira opération villes mortes.

Lambert Mende, umuvugizi wa Guverinoma, atangaza ko abatavuga rumwe na Kabila bafite uburenganzira bwo kwigaragambya gusa ngo batanyuranyije n’amategeko cyangwa ngo babuze abaturage umutekano.

Yagize ati « Turi mu gihugu cyirimo ubwisanzure. Niba bashaka kwigaragambya iminsi yose, bafite uburenganzira bwo kubikora ariko bakabyumvikanaho n’abayobozi b’inzego zibanze. »

Nk’uko indorerezi z’amatora zabitangaje, amatora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 28 ugushyingo yaranzwe n’ibibazo mu mitegurire, imvururu ndetse no kutubahiriza igihe. Ibi bikaba byaratumye amatora akemangwa.

Tariki 16/12/2011 nibwo urukiko rw’ikirenga rwemeje ko insinzi yegukanywe na Perezida Kabila ari nawe wari usanzwe uyobora RDC.

Kabila agomba kurahira tariki 20/12/2011 nk’uko Kikaya Bin Karubi uhagarariye RDC mu gihugu cy’Ubwongereza yabivuze. Abayobozi b’ibihugu bitandukanye bemeje ko bazajya muri uwo muhango.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka