Abashakashatsi bo mu Busuwisi barahumuriza abaturiye Ikiyaga cya Kivu

Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubusuwisi bafatanyije n’abanyeshuri ba ISP Bukavu baravuga ko basanze ntawe ukwiye kugira impungenge kuri gazi methane iri mu Kiyaga cya Kivu kuko imiterere y’icyo kiyaga n’imyuka ishyushye ikirimo ntacyo byahungabanya kuri gaz methane ikirimo.

Abo bashakashatsi bari baherekejwe na Prof Jony Russ mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2015 basuye ikiyaga cya Kivu bari kumwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ISP Bukavu kugira ngo barebe umutekano w’icyo kiyaga bashingiye ku mitingito n’ubushyuhe bw’imyuka ikirimo.

Prof Jony akaba avuga ko Ikiyaga cya Kivu gifite ubushyuhe bwa dogire 26 (26˚C) kugera kuri metero 484 z’ubujyakuzimu kandi ubu bushyuhe bukumira kuba haba ingaruka kuri gaz ikibarizwamo.

Ubu bushyuhe ngo bukaba kandi bukumira ingaruka zaterwa n’imitingito n’iruka ry’ibirunga bikikije Umujyi wa Goma kuri iyo gaz methane iri mu Kivu.

Prof Jony akaba avuga ko kuvoma gaz methane mu kiyaga cya Kivu bigabanya ingaruka kurusha kuyirekeramo. Akomeza avuga ko kuyivoma byakongera ubukungu bw’ibihugu n’akarere k’ibiyaga bigari kuko uko ivomwa ariko yiyongera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Iyaba byashobokaga ngo mutugezeho rapport yabo bashakashatsi babasuwisi! Ubushakashatsi bwakozwe ninzobere za USA na UK bwo bugaragaza ko METHANE Gas atariyo iteye ikibazo kuko yo ari ubutunzi bukomeye dukeneye kubyaza umusaruro. Ikibazo ahubwo ngo ni wamwuka uhumanya umenyerewe nkumwanda wuburozi kumyanya y’ubuhumekere ariwo CO2. Uwo mwuka ugeretse hejuru ya Gas Methane wo ni ishyano rikomeye rishobora kuzatwangiriza niba hatabayeho inyigo kungamba zafatirwa uwo mwuka udahwema kongerwa nibyuka biva mukuzimu kw’ibirunga ikiyaga kicaye hejuru ndetse nibikoma bishyushye byisuka mu Kivu bivuye kubirunga byarutse nka Nyiragono muri 2002. Urugero rwakaga katerwa na CO2 iri mu Kivu kubwinshi igihe hagira ikiyikoma ikaza hejuru nibyago byagwiririye abaturage n’amatungo ku Kiyaga cya Nyos muri cameroon: https://www.youtube.com/watch?v=WcaoajVDYA8
http://www.africafederation.net/Kivu_Gas.htm

Gilberto yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Murasetsa ni ukuri! utekereza ko azabona gaza y’ubuntu ntayo azabona ahubwo ibiciro bishobora kugabanuka.Ubwo se uwaba ayicukura yaba adahembwa? muvandi kuyicukura na byo nti byoshye!

HARERUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

nge mbona uwo mushinga waratinze
amaso yaheze mukirere dutegereje uwo muriro uzavamo

elias iyakaremye yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Iriya Gaz imbere twayivugiye birarambiranye gusa igishimishije nuko ngo umunyarwanda wese azahabwa Gaz yubuntu nukugura igicupa gusa ubundi ukajye baguha.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Babikoze vuba aho guhora mu gihirahiro,ko biduteye ubwoba!!!!!!!

hita yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

NTUMVAGA UKOYAVOMWA BABISHIRA MUBIKORWA NIBIGUME MUMPAPURO NKUKO KU KIBUYE BIMEZE N’ANUBU AMASO YAHEZEMUKIRERE

Habimana Daniel yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka