Abarwanya ubutegetsi bwa Kadafi muri Bani Walid

Nyuma y’intambara itoroshye hagati y’abarwanira Kadafi n’abamurwanya, Bani Walid umwe mu mijyi yari istimbaraye kuri Fadafi, kuri iki cyumweru nawo bawinjiyemo.

Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa Internet rwa Jeune Afrique, umwe mu bahagarariye ingabo zirwanya Kadafi yavuze ko bahereye mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru bakinjirira mu majyepfo y’uburengerazuba bw’uwo mujyi.

Nyuma rero y’igihe kitari gito, iyo mitwe yombi ihanganye abarwanya Kadafi baje gufata uwo mujyi mu masaha y’igicamunsi n’ubwo bitari byoroshye.

Nk’uko Abdallah Khenchil uhagarariye umutwe wigometse ku butegetsi bwa Kadafi abivuga ngo ingabo ze zinjiye neza mu mujyi wa Bani Walid rwagati ku buryo bugoranye cyane kuko abayoboke ba Kadafi nabo bari bakomeye kandi bafite n’ibikoresho.

Gusa ngo n’ubwo bafashe uwo mujyi, abasirikare batatu bahasize ubuzima. Abo bakaba biyongera ku bandi 17 bahaguye mu minsi ishize ubwo bageragezaga kwinjira muri uwo mujyi ariko ingabo za Kadafi zikababera ibamba.

Inkuru nziza ku barwanya ubutegetsi bwa Kadafi ngo ni uko uwari uhagarariye ingabo zirwanira Kadafi akaba ari n’umwe mu bahungu be Khamis Kaddafi yahasize ubuzima.

Iyi ni inkuru mbi ariko ku barwanira Kadafi kuko uru rupfu rw’umuhungu wa Kadafi ruje rukurikira urwa mubyara we rumaze igihe gito rubaye, ngo akaba ari icyuho kinini kuri uwo mutwe nk’uko byatangajwe na televiziyo ishyigikiye Kadafi.

Anne marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka