Abanyarwanda ku rutonde rw’abahatanira “Forbes Person of the Year”

Mu buryo butunguranye, Abanyarwanda bashyizwe ku rutonde rw’abantu batanu bahatanira igihembo cy’abantu batanu muri Afurika, bagize uruhare mu guteza imbere ishoramari.

Abanyarwanda barahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy'ubudashyikirwa mu guteza imbere bizinesi.
Abanyarwanda barahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’ubudashyikirwa mu guteza imbere bizinesi.

Ntibyari bisanzwe ko itsinda ry’abantu rishyirwa ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 2011.

Kuri uru rutonde rw’abantu batanu harimo bane ku giti cyabo, Abanyarwanda bahanganye na Michel le Roux, washinze banki yitwa Capitec Bank, Thuli Mandosela kubera uruhare yagize mu kurwanya ruswa n’akarengane, Ameenah Gurib, Perezida wa Mauritius wagize uruhare mu kurengera ibidukikije, John Magufuli na Perezida wa Tanzania wazamuye ubukungu bw’igihugu cye.

Urutonde rw'abahatanira igihembo cya "Forbes Person of the Year 2016"
Urutonde rw’abahatanira igihembo cya "Forbes Person of the Year 2016"

Kuva iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru Forbes Africa cyatangira gutangwa, cyahawe bamwe mu bantu bakomeye muri Afurika Barimo Aliko Dangote, umuherwe akaba n’umunyemari wo muri Nigeria, Akinwumi Adesina wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria ariko ubu uyoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Gutanga ijwi ryawe wakanda AHA ukabona urutonde ruriho abahatanira, ugakanda ku wo wifuza gutora.

Uwifuza gutora ajya ku rubuga twaberetse agakanda ku izina ry'uwo yifuza gutora, nk'uko bigaragara kuri iyi foto.
Uwifuza gutora ajya ku rubuga twaberetse agakanda ku izina ry’uwo yifuza gutora, nk’uko bigaragara kuri iyi foto.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

If possible....Would you brief us the day of giving out such tremendous prize?

Lizarazo yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

mwatubwiye BOSENIBAMWE UBU ARIMO GUKORA IKI?
KU WUHE MWANYA?

peter yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka