Abanyarwanda batuye Congo Brazza bizihije umunsi wo kwibohora

Ambassade y’u Rwanda muri congo Brazzaville ifatanije na Diaspora nyarwanda muri Congo, yizihije isabukuru ya 25 y’umunsi wo Kwibohora. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abasaga 250, biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo,inzego z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse nabahagarariye Imiryango mpuzamahanga.

Ambasaderi Dr Habyalimana ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi Dr Habyalimana ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Muri uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo , Dr Jean Baptiste Habyalimana yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye igihugu none kikaba gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basobanukiwe ko kwibohora nyakuri ari ukurinda no guha agaciro ibyagezweho muri iyi myaka 25, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yasobanuye ko umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 bifite ikintu kinini bisobanuye ku banyarwanda abikubira mu ngingo eshatu.

Yasobanuye ko ku tariki ya 4 Nyakanga 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe mu gihugu cyose, bituma Abanyarwanda babohorwa ubutegetsi bubi, bwaranzwe n’amacakubiri, ivangura ndetse n’urwango.

Ingingo ya kabiri ni uko tariki ya 4 Nyakanga 2019, u Rwanda rwizihiza impinduka zabaye mu guha icyerekezo cyubumwe n’’iterambere u Rwanda n’abanyarwanda.

Ingingo ya gatatu ni uko, uyu munsi u Rwanda rwishimira urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, urungano rushya (nouvelle generation) rufite indangagaciro na kirazira, rufite intumbero yo kubaka igihugu no kugiteza imbere rukoresheje imbaraga zose.

Yasoje ijambo rye ashimira abitabiriye uyu muhango, anashimira cyane igihugu cya Congo, umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda, anashishikariza abandi banyacyubahiro bahagarariye ibihugu bya Afurika guharanira guteza ibihugu byabo imbere cyane cyane, mu kwigira, kuko ariyo ntambwe ya mbere yo kwibohora ndetse n’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka