Abagande 29 bahagaritswe na police ya Kenya bashaka kujya muri Al Shabab

Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Eric Kiraithe, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Abagande 29 bafashwe bari kubazwa ku bikorwa barimo gutegura byo gushaka kujya muri Somalia gufasha umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Abagabo 27 n’abagore 2 bafashwe taliki 13/01/2012 mu mujyi wa Nairobi nyuma y’uko bamwe mu baturanyi babo batanze amakuru ku nzego za polisi ko bashobora kujya muri Al Shabab.

Inzego z’iperereza muri Kenya zivuga ko urubyiruko ruva mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania rwinjira muri Al Shabab rwiyongera.

Raporo yatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gucunga umutekano ku bihugu bya Somalie na Erythrée muri Nyakanga 2011 ivuga ko uretse kuba urubyiruko ruva muri Kenya rujya muri Al Shabab rwiyongera uyu mutwe washoboye no gutangira gutoza urubyiruko bikorewe mu gihugu cya Kenya.

Iyi raporo ivuga ko ibi bishobora kongerera ingufu uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo kuri Afurika n’ubucuruzi bw’isi bitewe n’ibitero by’abambura amato anyura mu nyanja y’Abahinde.

Urubyiruko rwinshi rwinjira muri Al Shabab kubera amafaranga menshi basezeranywa iyo rwinjira muri uyu mutwe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka