Senegal: Perezida Obama yasuye inzu ndangamurage y’ubucakara

Akimara kugera muri Senegal kuwa kane tariki 27/06/2013, Perezida Barack Obama aherekejwe n’abo mu muryango we, bahise bajya gusura ikirwa cya Goree cyubatseho inzu ndangamurage w’ubucakara.

Iyo nzu yafungirwagamo by’agateganyo abirabura bategereje kujyanwa bunyago mu mirimo y’ingufu i Burayi no muri Amerika.

Perezida Obama n'umugore we Michelle Obama bahagaze mu ryango w'inzu abacakara banyuzwagamo bakagenda ubutazagaruka.
Perezida Obama n’umugore we Michelle Obama bahagaze mu ryango w’inzu abacakara banyuzwagamo bakagenda ubutazagaruka.

Kuwa kane tariki 27/06/2013, umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Senegal, Perezida Obama, ari kumwe na Perezida wa Senegal Macky Sall bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.

Obama (ibumoso), ahagararanye n'ushinzwe inzu ndangamurage y'ubucakara Eloi Coly (iburyo). Barimo kureba inyanja abirabura banyuzwagamo mu mato nyuma yo kunyura mu muryango w'ubutagaruka 'DOOR OF NO RETURN' ku kirwa cya Goree.
Obama (ibumoso), ahagararanye n’ushinzwe inzu ndangamurage y’ubucakara Eloi Coly (iburyo). Barimo kureba inyanja abirabura banyuzwagamo mu mato nyuma yo kunyura mu muryango w’ubutagaruka ’DOOR OF NO RETURN’ ku kirwa cya Goree.

Obama yabwiye mu genzi we wa Senegal ko ashimishijwe no kubona iterambere Abanyafurika bamaze kugeraho, yongeraho ko amahanga akwiye kubona ko Afurika ari umugabane wavuye kure kandi ugomba gushyigikirwa binyuze mu ishoramari.

Hano Obama arasa n'uwibaza ukuntu abirabura bumvaga bamerewe, igihe bajyanwaga bunyago ubutareba inyuma bakagirwa abacakara iburayi no muri Amerika.
Hano Obama arasa n’uwibaza ukuntu abirabura bumvaga bamerewe, igihe bajyanwaga bunyago ubutareba inyuma bakagirwa abacakara iburayi no muri Amerika.

Ikinyamakuru Daily News dukesha iyi nkuru, kiravuga ko uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Obama ku mugabane w’Afurika ararukomereza muri Tanzania no muri Afurika y’Epfo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ninde wibuka itariki ya(4) 07 94 ikirere kitamburutse kumasaha atandukanye mukongera kugirikizere cyokubaho! None ubu bamwe mwaraminuje mbese ubuzima burakomeza imana igira neza.....mukomeze mushimire ababafashije mungeri zitandukanye mugaye ababahigiraga kubamara mugiramahoro.

nkaka damien 4167033756 yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Demokarasi wambwira ishusho abayivuga bayibonamo murahererekana ubutegetsi ok! Mukaheza rubanda mubutindi mumyunvire yimyaka (100) ishize! Akarengane kabagore nabana niyo demokarasi?

nkaka damien 4167033756 yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Singombwa ko twunva ibibazo kimwe nabanyamahanga obama yadasura atadusuye urwanda ruraho rufite uko rwikura mubibazo rutunga ikizere hejo hazaza abafite uko babyunva ukundi ubwo birabareba

nkaka damien 4167033756 yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ntawigeze abivuga.Kandi rero ngo uwo muperezida aho azagenderera ni ahari demokarasi iseseye.No mu Rwanda se ni ko biri?

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

mwiriwe!ese?komwavugaga obama azagera nomurwanda byajyenze gute?

mbazibose joseph yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka