RDC: Umusirikare wifotoje ashinyagurira imirambo y’abasirikare yatawe muri yombi

Umuvugizi w’ingabo za leta ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Hamuli Olivier, yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ko umwe mu basirikare bagaragaye mu gushinyagurira imirambo y’abarwanyi ba M23 yatawe muri yombi aho ari guhatwa ibibazo n’inzego zibishinzwe.

Lt. Solomo Bangala yatawe muri yombi kuwa Kane tariki 18/07/2013 kubera gushinyagurira abarwanyi ba M23 bafashwe kimwe n’imirambo yiciwe ku rugamba, nk’uko Col. Hamuli yakomeje abitangaza.

Lt. Solomo Bangala yifotoje ku mirambo yishimisha, nyuma y’uko bamwe mu bo bahanganye bishwe.

Lt. Solomo Bangala wifotoje ku mirambo y'abarwanyi ba M23 ayishinyagurira.
Lt. Solomo Bangala wifotoje ku mirambo y’abarwanyi ba M23 ayishinyagurira.

Ayo mafoto yafotowe tariki 16/7/2013 ku mirambo y’abarwanyi ba M23, bari bishwe mu ntambara yahuje ingabo za Congo FARDC n’abarwanyi ba M23 ahitwa Mutaho. Icyo gihe iyo mirambo yerekwaga abanyamakuru, niho uwo musirikare yifotoje ashinyagurira imirambo kimwe no gufata nabi abafatiwe ku rugamba, nk’uko biboneka mu mafoto.

Iki cyemezo cyo kumuhagarika ingabo za Congo zigifashe nyuma y’uko umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban-Kimoon, agaragaje amacyenga y’imyitwarire y’ingabo za FARDC ku rugamba n’uburyo zitwara kubafatiwe k’urugamba.

Lt. Salomo mu bikorwa byo gushinyagurira abafatirwa ku rugamba
Lt. Salomo mu bikorwa byo gushinyagurira abafatirwa ku rugamba

Ki-Moon yatangaje ko hagiye kwigwa uburyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zakorana n’izi ngabo zishishwa guhohotera abaturage no gushinyagurira abafatiwe ku rugamba.

Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC, avuga ko Lt. Bangala azaburanishirizwa mu ruhame kubyaha yakoze kandi hakazakorwa n’iperereza ku bandi babigizemo uruhare.

Lt. Solomo Bangala yari umwe mu bayobozi ba batayo 398, ashinzwe ibikorwa by’iperereza aho yaranzwe no guhohotera abafatirwa ku rugamba. Yigirijeho nkana kubaturage bavuga Ikinyarwanda bagiye bafatwa bagashinjwa kuba abarwanyi ba M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

izi ngabo zirarengana bakagambye kuzisubiza mubuzima busanzwe

gabyson yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

nukubacucuma ntakundi kandi bakabagaragura ntabwoba izobwa dore ko bakunda ikibasti

ntare yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

izi ntabwo ari ingabo z’ikinyejana tigezemo bakwiye guhabwa ingando kubujyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Birababaje cyane.Gusa Imana ishimwe kuba nawe arumuntu afite umubiri umunsumwe azicuza.

nina yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

ese ingabo za congo nta myenda ya gisilikare zingira?reba kuri ayo mafoto biyambariye ibitandukanye.

papi yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

AMATEGEKO AZAKULIKIZWE BAHANNYE

EMAMWELE yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

NONESE ASOBANURA KO YARAGAMIJE IKI?

ALLY yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

birabaje cyane wangirango si ingabo za leta zitazi amategeko agenga urugamba. U rwanda rufite Politiki nziza koko kuki dufata abanyekongo binjiye i wacu kudutera tukabohereza, kuki bo bica uko bishakiye

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Nigiokorwa cyubugome ndenga kamere pee bivanze nubugwari ubuse gushinyagurira uwirukiye ninko gushima ikibambasi

neza lucky yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

arikose buriya arikubona yi fotoje neza koko! mubuzimabwe,birababaje biteye ni soni.sinzi uko nabifata

janavierrusiya yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

banyagushinyagura muritonde ijambo ryimana riravuga ngo ukowagenje ngonawe niko uzagenzwa

tuyiringire phocas yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

uwo musirikare afite ubugome bukabije pee akwiye guhanwa byinangarugero rwose.

alias k yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka