Imirwano hagati ya FARDC na M23 yakomereje mu duce twa Nyiragongo

Nyuma y’iminsi micye hatumvikana amasasu menshi mu nkengero z’umujyi wa Goma, tariki 22/07/2013 habyutse urusaku rw’imbunda rwumvikana mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo aho ingabo za FARDC zanyuze zitera abarwanyi ba M23 bafashe uduce twa Kibati, Mutaho na Kanyarucinya mu ntambara yabahuje na M23 taliki 17/07/2013.

Muri iyi ntambara yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo hitabajwe n’indege zakoreshejwe mu kurasa abarwanyi ba M23 hamwe no gushaka amakuru ahihishe umwanzi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere humvikanye ibisasu bibiri binini biguye mu mujyi wa Goma ahitwa Mabanga na Majengo nubwo ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukomeretse, ntiharamenyekana uruhande byavuyemo kuko ingabo za Leta zateye zimanutse mu kirunga cya Nyiragongo zisatira abarwanyi ba M23 bari Kanyanja na Kibati ku birometero 14 uvuye mu mujyi wa Goma.

Amani Kabasha umuvugizi wa M23 yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko batewe n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR basanzwe baba muri Nyiragongo ariko bakaba babashubije inyuma.

Umurwanyi wa FDLR François Hafashimana wavukiye mu karere ka Rubavu 1992 wafatiwe ku rugamba na M23 avuga ko mu ngabo za FARDC ziri kurwana na M23 harimo abasirikare ba FDLR basanzwe bari mu kirunga cya Nyiragongo bakaba bagize kampanyi eshatu za gisirikare imwe igizwe n’abasirikare 65.

Izi kampanyi zifite abaziyoboye barimo Capitaine Furaha uyoboye kampanyi ya mbere, iya kabiri iyobowe na Capitaine Kalenga naho iya gatatu iyobowe Capitaine Havugamenshi.

Hafashimana avuga ko hari n’izindi ngabo za FDLR zahurijwe hamwe ziri mu kiswe Kanani kiyobowe na Lt-Col Circof hamwe na Lt-Col Ruhinda usanzwe ayobora abakomando bakorera muri CRAP yibera muri Pariki y’ibirunga.

Abasirikare ba FARDC bahanganye na M23 mu ntambara zibera mu nkengero z'umujyi wa Goma.
Abasirikare ba FARDC bahanganye na M23 mu ntambara zibera mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Ingabo za FDLR zo muri CRAP zigizwe n’abasirikare 375 zirimo ibice bibiri biyobowe na Capitaine Muragiye hamwe na Capitaine Rwarakabije.

Nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuryango w’abibumbye, umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR Gen. Mudacamura atuye ahitwa Kahembe muri Walikale naho umwungirije Gen. Poete Ropike akaba aherereye ahitwa Mashake mu burasirazuba bwa Ntoto aho bari kumwe n’ingabo zibarinda.

Iyi raporo ivuga ko hari batayo nka Someka yahoze iyobowe na Lt Col Safari watashye mu Rwanda, ubu ikaba iyobowe Lt Col Solomindende Simba uzwi kuri Ruhinda akaba akorera muri pariki y’ibirunga, ubu akaba avugwa mu bayoboye urugamba rwabaye kuri uyu wa mbere.

Iyindi batayo yitwa Concorde ikaba ikorera mu ishyamba rya Mukoberwa mu burengerazuba bwa Masisi ikayoborwa na Col. Sadiki Soleil naho iyindi ni batayo Sabena ikorera Bukonde muri Kivu y’amajyaruguru ikayoborwa Col. Limuko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ikibazo cya Congo ntabwo ari M23, ahubwo ni problem of learership.

Jeff yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ubundi cong irarushwa nubusa intambara irasenya ntiyubaka reka abanyamahanga bagumye babatware imitungo bababeshya

Nteziryayo jean claude yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

jye numva onu yagombye kugira icyo ikora, kugira ngo igabanye intambara zibera muri congo.

mbonimpa bosco yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

jye numva onu yagombye kugira icyo ikora, kugira ngo igabanye intambara zibera muri congo.

mbonimpa bosco yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Umva wowe wiyise Muhamed nabandi bose mutekereza kimwe: Fdrl ntawababujie gutaha, ahubyo ibyo bakoze nibyo bibabera ingorabahizi bigatuma bajya muntambara nayo badashoboye ese bananiwe gutsinda bari mugihugu barahunga, ubu nibwo bazatsinda? Nibatahe dufatanye kubaka ibyo bashenye.

Asituro yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Nimukavuge ubusa nabwo ingabo zu Rwanda zifatanyije na m23 wowe uvugako FARDC Yatsinze m23 ifatanyije ni ngabo z ’urwanda uvuze ubusa niba utazi amateka yingabo zacu turayaze ibyo kurugamba nabyo uzi iyomisozi uvuga Leta yisubije uribeshye cyane nubwo bene wanyu bose bifatanyije na FARDC ni batsinda M23 muzi kwirirwa mwandika ubusa mubeshya bwira bene wanyu batahe cyangwa bashirire mumirwano kuko M23 ifite icyo irwanira bene wanyu baranira iki??????????? FDRL

David yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

nsetywa na bantu bilirwa bikoreye abandi ngo nabakoze amabi utakoze amabi mururu Rwanda ninde dukubite hasi twibagirwe ibiduteranya naho ubundi tuzamaana igihugu kituliremo abanyamahanga tworoherane bavandimwe nicyo kizadukiza twese ibindi nukubeshyana

umunyakuli yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

iyo reta ishaka abantu nka un,tanzania,fdrl,nabandi warangiza ukavugango ingabo za M23bazimariye kumusozi wa 3anttene nunva uvubusa kuko ntabwo waraswa hanyuma ugafata mpiri abarwanyi mwarwanaga ukabereka abanyamakuru iyo nayo nintsinzi ikomeye

Rugamba yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Muhamedi,mureke kwibeshyera.M23 yarababaze murangije mwica Abanyamurenge babarwanirira ngo ni M23.Wongere wunveko Mende hari icyo aribuvuge!Ubaze neza M23 yabahaye isomo kandi ntakaraba.

kagirinkuru yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ntawahakanye ko FDLR ari Abanyarwanda ariko bagomba kwikuramo ibitekerezo by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Niba bashaka gutaha nibemere batuze batahe mu mahoro. Ibyo kwibwira ko bazataha ku ngufu ntibizashoboka. Nibaze abakoze ibyaha babiryozwe hanyuma abere basubizwe mu buzima busanzwe.

Karemera yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Vuga ibyo uvuga ukure Ingabo z’u Rwanda mu mateshwa. Vuga ahubwo uti FDLR-FARDC-MONUSCO. Ubu ngo ni ubutatu budatana!

mao yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ariko sha ko FDRL ari abana bu Rwanda none mukaba mudashaka gushyikirana nabo , muragirango bazahere mwishyamba ??? nibaze twibanire kuko nuburenganzira bwabo gutaha mu rwababyaye .

Muhamedi yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka