Ni umunsi w’ibyishimo kuri Polisi yizihiza imyaka 25 imaze iha Abanyarwanda serivise zitandukanye zo kurinda umutekano wabo n’uw’ibyabo, kubayobora neza mu nzira banyuramo n’amaguru, n’imodoka, n’igare na moto cyangwa n’ibindi, bagenda mu kivunge cyangwa buri wese ku giti cye.
Mu myaka 25, Polisi yagendanye n’Abanyarwanda muri izo nshingano, igaragaza ubunyamwuga abantu bakunze, igaragaza ubumuntu bwakoze abantu ku mutima, igenda yiyubaka mu bikoresho, no mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo.
Hari abayimazemo iyo myaka yose, baygiyemo ari bato, bayikuriramo none ubu ni abagabo, abagore batanga umusanzu ukomeye wo kubaka Igihugu.
Abandi nabo bagiye mu bihe bitandukanye, bahereza inda ya bukuru ababakurikiye.
Polisi yagendanye n’Abanyarwanda mu bibazo bikomeye bagendaga banyuramo, ikabayobora, ikabakosora, ikabumva, ikabatabara.
Mu gihe gikomeye cya COVID-19, polisi yakoze akazi gakomeye, ifasha abantu kubahiriza amabwiriza n’aho byaba bishaririye, kugira ngo ubuzima bukomeze, kandi koko bwarakomeje.
Polisi, ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda, yatwaye ibendera ry’u Rwanda i mahanga, ituma u Rwanda rumenyekana mu bunyamwuga no kwita ku kiremwamuntu muri rusange.
Abapolisi ni ababyeyi barerera u Rwanda abana b’ejo hazaza, ni abavandimwe bita ku miryango baturukamo, ni inshuti nziza zizerwa n’abo bagendana, bakaba ndetse n’abaturanyi beza mu midugudu babarizwamo.
Abatembera mu bihugu binyuranye, bashima ubusirimu bwabo n’isuku iranga Abapolisi b’u Rwanda utasanga ahandi, ndetse n’umutima bakirana umuntu bafitanye gahunda, n’iyo baba bagomba kumuhana bikurikije amategeko.
Hari abahuye na Polisi y’u Rwanda ku buryo bwihariye, maze ibabera umugisha. Abo ni ababa mu nzu bubakiwe mu bikorwa bya Polisi, abubakiwe amashuri n’ibindi.
Muri ibi birori bya Yubile i Gishari, aba Ofisiye bashya 436 barinjizwa mu Cyiciro cy’aba Ofisiye bato.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|