Your Motari, yize ubwarimu ariko ubu arigisha abamotari uko batwara Abasitari

Mu Mujyi wa Kigali, gutwara abagenzi kuri moto ni bumwe mu buryo bukoreshwa nabantu benshi mu ngendo za buri munsi.

Nyamara hari abasuzugura uyu mwuga bakawufata nk’umwuga uciriritse, ariko muri iyiminsi hari umusore uri guhindura imyumvire.

Saadi Bizumuremyi, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Your Motari, ni umumotari w’umwuga wahisemo guhuza akazi ko gutwara moto n’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ku myaka 26, Saadi ari mu rubyiruko ruri kwerekana ko umurimo uwo ari wo wose ushobora guhinduka amahirwe, igihe ukoranywe ubwenge, guhanga udushya no kwihangana.

Ku manywa atwara abagenzi mu mihanda ya Kigali,nimugoroba agatunganya amashusho ashyirwa kuri TikTok na Instagram, aho akurikirwa n’ibihumbi by’abantu.

Uyu musore yongeye kugarukwaho cyane ubwo yagaragaraga atwaye kuri moto umuhanzikazi wicyamamare Shenseea waje mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama.

Ubwo yari mu mujyi wa Kigali ku wa 2 Mutarama 2026 aje gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo cyabereye BK Arena, uyu muhanzikazi yagaragaye yahisemo ’Your Motari" kumubera umushoferi w’uwo munsi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yatangaje ko team y’uyu muhanzi yamuhamagaye kuri uwo munsi bamusaba ko yamutwara akamutembereza nuko yisanze atwaye umuhanzikazi wicyamamare mpuzamahanga.

Nyuma yongeye kugarukwaho by’umwihariko ubwo yongeraga kugaragara atwaye uwitwa IShowSpeed, icyamamare mpuzamahanga mu bijyanye na streaming ku mbuga nkoranyambaga ubwo yazaga mu Rwanda.

Saadi yavukiye anakurira mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, arerwa na nyirakuru. Nyuma yo kurangiza amashuri, yinjiye mu mwuga w’ubwarimu, akora nk’umwarimu mu gihe kirenga imyaka itanu.

N’ubwo akazi k’ubwarimu kamuhaga imibereho, yumvaga ko hari byinshi ashobora kugeraho.

Ati: “Ubwarimu bwari bwiza, ariko nifuzaga kwigenga mu bukungu no kwagura ibitekerezo byanjye.”

Ashingiye ku nama Perezida Paul Kagame akunze guha urubyiruko, yo kugerageza indi nzira igihe imwe idatanga umusaruro wifuza, Saadi yafashe icyemezo cyo guhindura icyerekezo.

Abifashijwemo n’inshuti ebyiri zamugurije amafaranga, Saadi yaguze moto ye ya mbere. Icyo cyemezo cyateye impaka nyinshi mu nshuti n’umuryango, bibaza impamvu umwarimu yava mu ishuri akajya mu muhanda gutwara moto.

Ati: “Bambazaga bati ‘ni gute Wareka kuba umwarimu ukaba umumotari?’ Ariko nari nzi aho nshaka kugera.”

Mu Rwanda, gutwara moto bikunze gufatwa nk’umwuga w’abantu batize bihagije. Saadi yahisemo guhangana n’iyo myumvire.

Ati: “Hari n’abize kaminuza batwara moto. Twebwe twese tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Hatari umumotari, umuganga, umuforomo cyangwa umucuruzi ntibyakoroha.”

Saadi yari yarize amasomo magufi ajyanye no gufata amashusho, gufotora, graphic design n’ibindi bitandukanye.

Ubumenyi yari afite bwamufashije kugera aho ageze. Yatangiye yifata amashusho ari mu kazi ke ka buri munsi, akayasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga. Byihuse, ayo mashusho yatangiye gukundwa.

Abiganjemo inshuti ze, zirimo n’Abanyanijeriya yajyaga atwara, bamushishikarije kujya kuri Instagram na TikTok. Mumezi make, Your Motari yahise aba izina rizwi.

Uburyo bwe bwo gusetsa, kuvuga indimi zitandukanye n’ukuri agaragaza ku buzima bwa moto-taxi byatumye benshi bamwiyumvamo.

Ati: “Hari abantu batangiye kumpa akazi nyuma yo kubona amashusho yanjye. Babonaga ko ndi inyangamugayo kandi nkunda ibyo nkora.”

Kwamamaza akazi ke ku mbuga nkoranyambaga byatumye Saadi abona abakiriya benshi, ndetse abona n’andi masoko abasha kwinjiza amafaranga.

Nubwo gutunganya amashusho bisaba igihe, we akora igenamigambi agafata amashusho menshi ku munsi umwe, nyuma akazayashyira hanze mu minsi ikurikiraho gake gake.

Ati: “Iyo umuntu antangiriye mu muhanda akambwira ati ‘Tukubona kuri TikTok, komeza’, bintera imbaraga zo gukora kurushaho."

Saadi ntabwo ariwe wenyine ku isi uhuje umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto n’ikoranabuhanga.

Muri Kenya, hari abamotari bakoresha YouTube na TikTok bagaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi, bagakangurira urubyiruko kwizigamira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Muri Indonesia, bamwe mu bamotari ba Gojek na Grab bahindutse ibyamamare kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga zikabinjiriza binyuze mu kwamamaza ibicuruzwa, bituma bagira ababakurikira babarirwa muri za miliyoni.

No muri Nigeria, hari bamotari bakoresha Instagram basobanura ubuzima bwo mu mihanda ya Lagos, bakabikuramo inyungu.

Ibi bigaragaza ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, igihe uwukora awuhuje n’ikoranabuhanga, ushobora kuba isoko y’iterambere rirambye.

Saadi afite inzozi nini zirimo gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’umwuga, serivisi y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa (delivery), ndetse n’ikigo cy’ubukerarugendo cyamamaza ubwiza bw’u Rwanda.

Ku rubyiruko ruri gushakisha inzira yarwo, Saadi hari inama ikomeye abagira zirimo: kudatinya kugerageza, gukora cyane, gusenga no guhanga udushya.

Avuga ko urugendo rwe rugaragaza ko intsinzi itajya ihita iza byihuse.

Kuva ku kuba mwarimu i Nyanza, akagera mu mihanda ya Kigali kugeza ku kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga z’igihugu cyose, Your Motari ni urugero rw’uko nta mwuga utaguteza imbere mu gihe wabashije kuwuhangamo udushya.

Ati: “Nishimira urugendo rwanjye. Buri munsi nkora ngo nkure, nshishikarize abandi, kandi nerekane ko nta nzira n’imwe iba nto iyo ikurikiranywe n’umurava n’ubuhanga.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka