Yibaza icyo abapfobya Jenoside bashingiraho kandi yarakozwe ku mugaragaro

Assoumpta Nyirakariza warokotse Jenoside, yibaza icyo abahakana n’abapfobya Jenoside bashingiraho nyamara yarakozwe ku mugaragaro.

Yagaragaje iki gitekerezo tariki 15 Gicurasi, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba IRST (ubu yabaye NIRDA) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Yarimo atanga ubuhamya ku byamubayeho mu gihe cya Jenoside, aho yari muri IRST.

Nyirakariza yavuze ko mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 17, ariko ko ku myaka 15 yigeze gukora muri kantine ya IRST. Icyo gihe yari arangije amashuri abanza ntiyemererwa gukomereza mu yisumbuye, kandi na se ntiyari kubasha kumurihira kwiga mu yigenga kubera ko yari yirukanywe mu kazi azizwa ko ari Umututsi.

Mu gihe cya Jenoside ntiyari agikora muri iriya kantine, ariko yihishe mu mashyamba ya NIRDA, aba mu bitaro bya CHUB, kuri Perefegitura ndetse no mu kigo cy’Abafurere mu Irango.

N’ubwo we yihishaga, ibyinshi azi akaba ari ibyamubayeho, ariko hari n’ibyabaye ku bandi yabonye, bituma anibaza impamvu abagize uruhare muri Jenoside batajya batanga ubuhamya ku byabaye nyamara ari bo babizi neza.

Yagize ati "Nabonye ababyeyi bamaze kubyara bajyanwa kwicwa, nabonye abana b’impinja bakuwe ku Karubanda bagera kuri 200 bamenwa mu kibuga ari utwana tujwigira, nabonye imfungwa z’Abatutsi zatemaguriwe muri gereza babeshywa ko baje kuvurwa nyamara bajyanwa mu byobo."

Anavuga ko aho yari ari kuri Perefegitura yabonye abantu burizwa imodoka babeshywa ko bajyanywe ahitwa i Nyange nyamara bagiye kwicwa, kugeza ubwo bo bahageze abicanyi bakanga kubica bavuga ko bananiwe.

Bari kuri Perefegitura no mu Irango kandi ngo uwashakaga yatwaraga umuntu akajya kumwica cyangwa yaba ari uw’igitsinagore akamusambanya.

Ati "Aho twari mu Irango dutegereje kuzoroswa umubyeyi amaze gushyingurwa, uwakeneraga umukobwa yamusabaga uwaturindaga, akamumuha. Bakumarana icyumweru, bakujyaho ari 30, igihe bazashakira bakakureka ukagaruka."

Ibi byose yiboneye n’amaso ye ni byo bituma yibaza icyo abahakana Jenoside bashingiraho.
Ati "Ko ibi byose byabaga ku karubanda, ni gute ababyeyi bihererana abana bakababwira ko bitabayeho? Abakoze ibi bintu cyangwa abo byakozwe bareba, ntabwo numva impamvu bahakana Jenoside. Ntabwo mbyumva."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, André Kamana, yifatanyije n’abakozi ba NIRDA mu gikorwa cyo kwibuka abagikoragamo bazize Jenoside.

Yavuze ko abapfobya Jenoside bakwiye kuzirikana ko iyo ubihamijwe n’inkiko ubihanirwa, kandi ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Yaboneyeho kwibutsa abantu bose kwirinda amacakubiri kuko ntacyo amariye igihugu n’abagituye.
Yagize ati "Twese duharanire ubumwe bw’Abanyarwanda, tuzirikana ko gushyira hamwe ari byo bizubaka igihugu, tukiyubakira u Rwanda twifuza."

Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana Abatutsi bakoraga muri IRST (NIRDA y’ubu), abakora muri iki kigo banegeranyije amafaranga yavuyemo ubushobozi bwo kubakira ababyeyi babiri barokotse Jenoside bahoze bahakora ubu bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Abo babyeyi bari batuye mu nzu zendaga kubagwaho.

Amafaranga begeranyije kandi azavamo ubushobozi bwo kurihira mituweri abatishoboye 300, nk’uko bivugwa na Dr. Christian Sekomo, umuyobozi mukuru wa NIRDA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka