Uyu mukino ni igitangaza ku bahoze bitwaje ibirwanisho - Munyeragwe Gaspard wahungutse

Munyeragwe Gaspard wahoze mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, harimo FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ihora ishaka gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo, yashimishijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri Sitade Ubworoherane ya Musanze, ugahuza bamwe mu bahoze ari abarwanyi mu mashyamba n’abandi basanze mu gihugu, avuga ko bitangaje cyane kubona uko bakiriwe neza mu Kigo cya Mutobo, gishinzwe kwakira, kwigisha no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aboneraho guhamagarira abakiri mu mashyamba gutaha mu gihugu cyabo.

Munyeragwe Gaspard
Munyeragwe Gaspard

Mu buhamya bwe, yagize ati “Nari impunzi y’Umunyarwanda, nahunze mu 1994, mpungira muri Repubulika ya Congo , icyo gihe yitwaga Zaire, nyuma tuza kubona ko kugumayo nta gaciro bifite, tuza gufata icyemezo cyo kugaruka mu rwatubyaye, kuko twabonaga turimo guta igihe muri icyo gihugu. Ubwo rero twageze muri Mutobo, itwakira neza nk’Abanyarwanda, tutabitekerezaga ko batwakira gutyo. None rero kugeza kuri uyu munsi, yego Mutobo yatwakiriye neza, ariko ibyo mbonye hano ni agahebuzo”.

Yakomeje avuga ko abonye uwo mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane, yabonye ari nk’igitangaza ku bantu batahutse barahoze bitwaje ibirwanisho. Kuko waberetse byinshi, aho babonye abanyeshuri bari bayuzuye iyo Sitade kandi bavangavanze bose baje kureba uwo.

Yagize ati, “ Ibikorwa byabereye hano, uyu mukino wabereye hano, igihugu cyose cyawumvise kandi cyawubonye, ukurikije iterambere ririho ry’itangazamakuru. Ubwo rero icyo twashishikariza abasigaye hanze, ni uko ibihuha babaha, kandi nabo bakaba babyiboneye dukurikije abanyamakuru uko babitangaje, babonye ko ibyo bababeshyaga byose, bidashoboka”.

Yavuze ko, ari umukino wahuje abantu batandukanye ari abaturage bo hanze baje kuwureba, ari abanyeshuri bo mu bigo bikikije iyo Sitade nabo ngo bawurebye, ibyo bikagaragaza ko igihugu gifite ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yagize ati, “ Nta muntu utarebye uyu mukino , n’aba banyeshuri babonye bano bakinnyi (abaturutse mu Kigo cya Mutobo), n’abaje babaherekeje, babona ari ibintu bidasanzwe, kubona abantu bari bitwaje ibirwanisho, barimo barwana bashaka gutera igihugu, bakaba bageze ahangaha, bakabona umukino barimo gukina, bakabona ubumwe bagiranye n’abo basanze, n’abayobozi babo bateranye, ari abayobozi b’Ikigo, ari abayobozi ba komisiyo bose bari bateraniye hano. Ubwo rero twabonye ko ari ibintu bidasanzwe, ko ari ibintu byo kwamamaza hirya no hino, cyane cyane ku bantu basigaye mu mashyamba nabo bakumva. Babonye ibingibi, bose nkeka ko nta n’umwe wasigarayo”.

Ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro, (Mutobo Demobilization and Reintegration Centre ) cyashinzwe mu 2001, nubwo nta mibare yo muri uyu mwaka wa 2026 y’abamaze kunyura muri icyo kigo, ariko kuva icyo kigo gitangiye kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2025, cyari kimaze kunyuzwamo abasaga 13.000 . Abanyura muri icyo kigo ni abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro, bahanyura bagahabwa amahugurwa n’ibikoresho bitandukanye bibafasha kwinjira mu buzima busanzwe bwa gisivili.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka