Minisitiri Nsanzimana, yabivugiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu yanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame.
Aha, Nsanzimana yabwiye urubyiruko, ko bagomba kwirinda ibishuko, kuko umubiri bafite utazasimbuzwa.
Yagize ati "Uyu munsi, imibiri dufite niyo tuzasanazana, ntawe uzatuguranira, ahubwo nituyifata nabi, bizarangira nabi. Icyakora na none, umubiri nuwufata neza, uzaba umubyeyi ushimwa n’abana bawe ko witwaye neza."
Muri ibi biganiro, Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko hari ikibazo gikomeye, aho abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda buri munsi, cyangwa se abana 60 buri munsi.
Nsanzimana yavuze ko mu bangavu batewe inda, uwari mu ishuri akenshi arivamo, umwana akavuka adashyitse, mu gihe nyina yagira amahirwe yo kubyara atahasize ubuzima.
Mu bana bavuka ku bangavu, ngo abenshi bashobora kurwara igwingira, kuko ngo 1/3 cy’abana bagwingiye, ngo usanga ari abavutse ku bangavu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|