Uwubatse uruganda rwa Nzove yishimira ko Kigali igana ku kwihaza ku mazi meza
Niyishobora Kamo Faustin, umwe mu batunganyije amazi y’uruganda rwa Nzove yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko yishimira kuba abatuye mu Mujyi wa Kigali babasha kubona amazi meza ku kigero cya 87%.
Kamo yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Gatunda. Mu mwaka wa 2014 asoje amashuri yageze mu Rwanda ahasanga ikibazo cy’amazi make.
Icyo gihe yahise abibonamo amahirwe yo gushoramo imari muri icyo kibazo nibwo yatangiye gutekereza icyo yakora. Yaje gushishikariza inshuti ye yabaga muri Amerika ayikundisha ibyiza by’u Rwanda bafatanya mu mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ruri mu Nzove.
Kamo avuga ko uwo munyarwanda uba muri Amerika yemeye ndetse bafatanya n’undi umwe wari mu Rwanda batangira gutunganya amazi y’uruganda rwa Nzove.
Ati “Dutangira kubaka uruganda rw’amazi rwa Nzove abaturage bagerwagaho n’amazi meza bari 65% ariko twagiye kururangiza kurwubaka abaturage bagera kuri 87% bagerwaho n’amazi meza mu ngo zabo”.
Kamo yabwiye urubyiruko ko rukwiriye kuvana amaboko mu mifuka rugakora kuko ibyo gukora bihari kandi u Rwanda rubaha amahirwe asesuye yo kuba ba Rwiyemezamirimo.
Avuga ko u Rwanda rwatanze amahirwe ahagije ku rubyiruko ndetse no ku bantu bose bashaka kurushoramo imari mu rwego rwo kwiteza imbere.
Kamo yasabye ko yafashwa kuko yifuza gukora ishoramari mu bucuruzi bwa Avoka akajya azijyana i Dubai.
Kamo yagejeje icyifuzo ku buyobozi bw’u Rwanda ko bahabwa amahirwe yo gushora mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bakirigite ifaranga.
Ati“Hari amakuru numvise ku bantu bari baraguze ibibanza ku Kacyiru nyuma basanga ari ahazubakwa Umudugudu w’Abadipolomate. Nta kuntu mwahatanga mugaha Abanyarwanda bakahubaka natwe tugakirigita ifaranga?”
Kamo avuga ko abikorera na bo bakeneye guhura bakaganira kugira ngo bakomeze gufatanya mu kubaka Igihugu, umusanzu wabo ukagaragarira bose.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|