Uwateshutse ku nshingano akwiye kubibazwa byaba ngombwa akabyishyura - Perezida Kagame mu Mushyikirano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazatezuka kubaza umuyobozi ibyo ashinzwe gukora, byaba ngombwa akabyishyura.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kane mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 20.

Afungura iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi nama igamije kugira ngo bagezweho amateka y’Umushyikirano n’Igihugu muri rusange, kugira ngo bagire icyo babivanamo, bashingiraho bakora ibyubaka Igihugu, hashakishwa imbaraga za buri wese zigashyirwa hamwe bakarenga ibibatandukanyije byose kugira ngo Igihugu gitere imbere.

Yagize ati “Aho rero harimo no gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi, kugira ngo ibyo dukora, dukwiye kuba tugeza kubo tuyobora, igihe nikigera tube twabibazwa. Ubazwe uti wemeye inshingano zisaba ibi, wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ibyo wabigenje ute? Amikoro wayakoresheje ute? Wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera kubo byari bigenewe.”

Yunzemo ati “Icyo ntabwo dukwiye kukinyura iruhande n’umunsi n’umwe, kubazwa ibyo dushinzwe, tugasobanura, ndetse byaba ngombwa tukabyishyura igihe tutashoboye gusobanura ibyakoreshejwe muri izo nyungu rusange. Kandi bikunze kubaho kenshi, rimwe na rimwe bamwe bakagira amahirwe ntibamenyekane, n’ibyo bakoze bitari byo ntibimenyekane. Ariko dukwiye gukomeza umuco, aho byamenyekanye, umuntu akwiye kubibazwa, akwiye kubihanirwa.”

Perezida Kagame yatanze urugero ku bintu byinshi byashoboye gukemurwa n’ibindi bigenda byanga bigakomeza, bigatuma hadaterwa intambwe ndende mu ikemurwa ry’ibibazo by’Igihugu n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ugasanga umushinga warateguwe ariko utegurwa bituzuye, kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe mbere y’abandi, ugasanga ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga. Icya kabiri niba n’uwo mushinga wateguwe ukwiye gukurikiranwa, kureba ko ugenda uko byari bikwiye kuba bigenda. Ugasanga akenshi umushinga uri aho warahagaze, waba ugenda gahoro, waba ugenda cyane nta wubizi, nta wakurikiranye kugira ngo ibintu bijye mu buryo.”

Yongeyeho ati “Ibyo ni ibintu tumaranye imyaka myinshi aho tubereye aha, n’intambwe yatewe ikaba ntoya cyane, cyangwa igaterwa umunsi umwe, undi bikaba byibagiranye. Ibyo ndagira ngo tugende tubishakire umuti tubigeza ku musozo wabyo, bigomba kugera aho bihagaraga ntabwo byahora bityo iteka, cyangwa se uburyo bwo kubikurikirana no kubaza abantu kubisobanura akaba ariho burushaho intambwe bikajya mu bikorwa, tukamenya ko ibitagenze neza biba bifite ubushinzwe akabibazwa vuba na bwangu, bitagombye no gutinda.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byo gukomeza gukora ibintu bidindira bigafata umwaka umwe bigafata undi bikwiye guhagarara bigashakirwa ibisubizo.

Ikindi yakomojeho ku mishinga ikorwa, igatanga akazi ku baturage ariko ntibabahembere igihe.

Yagize ati “Ejo bundi aha mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ahantu hatandukanye abaturage bari bagiye kugumuka, kubera ko abayoboye iminshinga bari mu bwangu bashaka kwigendera kugira ngo bajye kuruhuka, ariko umuturage buri munsi byatwariraga umwanya kugira igikorwa akora mukamusiga aho ngaho ntacyo mumwishyuye.”

Yunzemo ati “Icyo kigomba guhagarara, byanze bikunze, cyangwa se abantu bakwiye kubibazwa bakabyishyura. Niba biri mu Mujyi wa Kigali, Mayor n’abandi bayobozi bakwiye kubibazwa. Kubibazwa ntabwo ari ukubibazwa gusa ngo usubize icyo ushaka, ukwiye kubihanirwa.

Umukuru w’Igihugu yasabye n’ahandi bafite uruhare mu bikorwa n’abaturage kujya babikurikirana bakamenya ko bigenda mu buryo nkuko bikwiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka