Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose - Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.
Ni bumwe mu butumwa yageneye Abanyarwanda mu gihe abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bitegura Ihuriro ngarukamwaka rya 18.
Muri ubwo butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame Yagize ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho Igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda."
Yunzemo ati "Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato."
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.
Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996, hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.
Mu gihe uyu muryango washingwaga, Igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye.
Bimwe muri byo birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse, kwita ku mfubyi zari zandagaye, umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.
Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.
Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo. Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga.
Uyu muryango unafite umudugudu uri i Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango.
Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.
Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.
Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inagira uruhare mu kwita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.
Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo, gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.
Iri huriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri rizaba kuwa 8 Ugushyingo 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|