Uwababwiye ko urumogi n’ubusinzi byamukijije ni nde? – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’Intore z’Indangamirwa ruri mu Itorero ry’Igihugu, ikiciro cya 16, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, avuga ko ari bimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’ababinywa kandi bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’izi Ntore kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye guhitamo inzira zibateza imbere aho kwisanga mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi.

Yabwiye izi Ntore ko nta nyungu zituruka ku biyobyabwenge, ahubwo ko byangiza ubuzima bw’uwabinyoye, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu rwego rwo gushimangira ubutumwa bwe, Perezida Kagame yabajije ikibazo cyashimangiraga ko atigeze abona umuntu cyangwa igihugu cyatejwe imbere n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: "Mumbwize ukuri, hari uwo mwabonye urumogi rwakijije? Niba hari uwo mwabonye, muzamumbwire. Jyewe nzamuhemba uzamumbonera. Ni we nzaba mpembe."

Yakomeje avuga ko umuntu wese wazana ubuhamya bugaragaza ko urumogi rwafashije umuntu kugera ku iterambere cyangwa rukamugirira akamaro yamushimira.

Ati: "Umuntu uzaza agatanga ubwo buhamya akavuga ati ’dore aho navuye, dore aho ngeze, dore ibyo nagezeho kubera urumogi, rwose jye naramushatse ndamubura."

Perezida Kagame yavuze ko ibiyobyabwenge n’ubusinzi ari ikibazo gikomeye kitangiriza umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko bigira ingaruka no ku muryango ndetse no ku gihugu, kuko ababinywa batakaza ubushobozi bwo gukora no gutanga umusanzu mu iterambere.

Yashimangiye ko mu buzima bwe atigeze abona umuntu cyangwa igihugu cyatejwe imbere no gukoresha ibiyobyabwenge, ahubwo ko aho bigeze hose byakurikiwe n’ingaruka zirimo uburwayi, ubukene, amakimbirane n’umutekano muke.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’Intore z’Indangamirwa guharanira kubaka ubuzima bushingiye ku ndangagaciro, umurimo, ubwitange no gukunda igihugu, aho gushukwa n’ibiyobyabwenge bishobora kubangiriza ejo hazaza.

Yavuze ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, bityo rukaba rugomba gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza bagenzi babo kubyirinda, kugira ngo rukomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza n’imbaraga zo kugiteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka