Uvira mu kangaratete: Abanyamurenge barimo kumeneshwa
Umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wugarijwe n’ibikorwa by’urugomo rukabije, nyuma yaho umutwe wa AFC/M23 uwuviriyemo mu cyumweru gishize, ukigabizwa n’abagizi ba nabi biganjemo Wazalendo.
Abatuye umujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko kuva AFC/M23 yawuvamo, insoresore z’abagizi ba nabi bashyigikiwe n’umutwe wa Wazalendo, bigabije inzu n’insengero by’Abanyamulenge n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, barabasahura, barabasenyera ndetse hagira uwitambika akagirirwa nabi cyane.
Ibi byateye ubwoba abandi bibasiwe n’urwo rugomo, biba ngombwa ko bahunga uyu mujyi, batinya no kuba bakwicwa, kuko abo bariye karungu biganjemo urubyiruko, rurimo n’abafite imbunda bazitwara ku mugaragaro, bafite ubugome bw’indengakamere.
Impuzamashyirahamwe Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (DPC), yasohoye urwandiko ku ya 18 Mutarama 2026, rugaragaza impungenge ifite ku mutekano w’abatuye muri Uvira, cyane cyane Abanyamulenge, kubera ko uwo mujyi utarimo ubuyobozi nyuma yaho AFC/M23 iwuviriyemo, bigatuma wibasirwa n’ubugizi bwa nabi.
Iyo mpuzamashyiramwe ikomeza ivuga ko abibasiwe cyane ahanini bazizwa ubwoko, hakaba n’abandi bazira ko bishimiye ifatwa rya Uvira ubwo umutwe wa AFC/M23 wageraga muri uyu mujyi, aba bose bakaba barimo kumeneshwa nta kirengera.
Video zicaracara ku mbuga nkoranyambaga, zerekana urubyiruko rwigabiza inzu z’abaturage ndetse na bimwe mu biro by’inzego z’ubuyobozi, rukinjiramo ku ngufu ubundi rugasahura ibirimo byose ku mudendezo, kuko ntawe ubakoma imbere.
Ku rundi ruhande, izi video zigaragaza Abanyamulenge n’abandi bibasiwe n’uru rugomo, bikoreye udusambi bahunga uyu mujyi nyuma yo kumeneshwa no guterwa ubwoba.
Iyi mpuzamashyirahamwe (DPC), ivuga ko ibi bitari bikwiye, mu gihe umutwe wa AFC/M23 wavuye mu mujyi wa Uvira ukawusiga mu maboko y’Umuryango w’Abibumbye (UN), bityo ko abaturage b’abasivili bagombye kurindwa.
Bagira bati “Turasaba MONUSCO gufata inshingano zo kugarura umutekano mu mujyi wa Uvira, bityo abaturage b’abasivili ntibakomeze kugirirwa nabi. Turasaba Leta zunze Ubumweza Amerika na MONUSCO, gushyiraho ingabo zitabogamye mu buryo bwihuse, kugira ngo muri Uvira hagaruke ituze. Turasaba kandi ko hahita hatangizwa iperereza kugira ngo abishoye mu busahuzi no gutoteza abantu bagezwe imbere y’ubutabera”.
Bakomeza basaba umuryango mpuzamahanga kwita byihariye ku birimo kubera mu mujyi wa Uvira, kuko ari ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wasohotse burundu mu mujyi wa Uvira ku wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2026, ukaba wari ugamije kwerekana ubushake bwo koroshya inzira y’ibiganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, no kubahiriza amasezerano y’agahenge.
Ibi byababaje abaturage benshi cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko mu minsi mike uyu mutwe wamaze muri Uvira, ari bwo bagize agahenge kuko hari hari umutekano usesuye, bakaryama bagasinzira mu gihe batari babiherutse, none basubiye ku kabo ko gutotezwa, kumeneshwa, kwicwa n’urundi rugomo ndengakamere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|