Urwego rw’ingufu muri Afurika rwadidinjwe n’imiyoborere - Dr Donald Kaberuka
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, Dr. Donald Kaberuka yavuze ko ikibazo cy’uyu mugabane kitari ukubura imishinga cyangwa ikoranabuhanga, ahubwo ko imbogamizi nyamukuru ziri mu miyoborere, uburyo bwo gushora imari no mu mikoranire y’ibihugu.
Yabigarutseho mu kiganiro cyibanze ku hazaza h’ingufu za Nikeleyeri muri Afurika, kuri uyu wa 19 Gicurasi, aho yagaragaje ko umugabane wa Afurika ugifite ubushobozi buke cyane bwo gutanga amashanyarazi ugereranyije n’ibindi bice by’isi, nyamara ukaba ufite abaturage benshi n’umutungo kamere uhagije.
Dr. Kaberuka yatanze urugero rw’Ubuhinde, avuga ko ari igihugu gifite ubuso bungana hafi na 10% bya Afurika, ariko kikaba gifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi burenze inshuro ebyiri ay’umugabane wa Afurika wose.
Yagize ati “Iyo mibare irerekana urugendo rurerure Afurika igifite mu rwego rw’ingufu.”
Dr Kaberuka wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, akahava ajya kuba Umuyobozi wa Bank Nyafurika y’Iterambere, ubu akaba ahagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu Kigega cy’Isi cy’Amahoro, agaragaza iki cyuho mu by’ingufu, yavuze ko Ubuhinde buhifite Gigawatts 560 z’amashanyarazi mu gihe Afurika yose ifite Gigawatt 254 gusa.
Mu kugaragaza ko Afurika ishobora gukora imishinga minini igihe habayeho ubushake bwa politiki, yatanze urugero rw’urugomero rwa Grand Renaissance rwa Ethiopia, avuga ko rwubatswe ahanini hakoreshejwe ubushobozi bw’Abanyetiyopiya ubwabo n’inkunga z’imbere mu gihugu.
Icyakora, yavuze ko imishinga myinshi y’ingufu muri Afurika ikunze guhura n’ibibazo bikomeye bishingiye ku miyoborere n’ubukungu. Yagaragaje ko hari aho ibiciro by’amashanyarazi bishyirwaho hagamijwe inyungu za politiki no gushimisha abaturage, aho kureba niba ibigo bishinzwe amashanyarazi bifite ubushobozi bwo gukomeza gukora no kwagura ibikorwa remezo.
Ibyo ngo bituma ibigo byinshi bishinzwe amashanyarazi bibura ubushobozi bwo kwishyura amadeni no gukurura abashoramari bashya.
Yanavuze ko ibibazo by’imikoranire hagati y’ibihugu nabyo bikomeje kudindiza imishinga migari y’akarere. Aha yatanze urugero rw’umushinga wa Grand Inga Dam umaze imyaka myinshi uvugwa nk’umushinga ushobora guha amashanyarazi ibice byinshi bya Afurika, ariko kugeza ubu ukaba utaragerwaho kubera ibibazo by’imicungire n’inyungu z’ibihugu bitandukanye.
Dr. Kaberuka yavuze ko ikibazo Afurika ifite atari ukubura umutungo kamere cyangwa amahirwe yo gutanga amashanyarazi, ahubwo ko hakenewe kubakwa inzego zikomeye zitanga icyizere ku bashoramari ndetse n’uburyo buhamye bwo gushora imari.
Yashimangiye ko Afurika ikwiye no gutangira gukoresha ubushobozi bwayo bw’imari imbere mu gihugu mbere yo gutegereza inkunga z’amahanga, kuko ibyo bishobora gutuma n’abashoramari mpuzamahanga barushaho kuyigirira icyizere.
Ku bwe, iterambere ry’ingufu muri Afurika rizashingira cyane ku miyoborere myiza, ku nzego zigenga zikomeye no ku mikoranire ihamye hagati y’ibihugu, aho kuba ikibazo cyo kubura ikoranabuhanga gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|