Urukuta rubuza urubyiruko kubona igishoro ruri gusenyuka

Ibikorwa bibiri by’impurirane byabaye muri iki cyumweru, byongeye kwibutsa urubyiruko ko ruri mu gihugu kirutegerejeho gufata iya mbere mu iterambere.

Ibyo bikorwa birimo guhemba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahize abandi muri gahunda ya Youth Konnect, ndetse no gutangiza "Aguka Fund", ikigega gishya kigamike korohereza urubyiruko kubona inguzanyo iciriritse ku nyungu ntoya.

Imishinga 41 y’Urubyiruko igaragaza icyerekezo cy’iterambere, ni yo yahize iyindi mu Mujyi wa Kigali, ariko mu ntara zose, urubyiruko rwarahembwe, kuko ari gahunda y’igihugu cyose.

Urubyiruko ruyikora ruturuka mu ngeri zinyuranye z’ishoramari riciriritse ariko ryerekana ko umuntu ashobora gutangirira hasi, akagenda yaguka, mu gihe ashyize umutima ku mushinga we.

Umwe mu bahembwe, ni Ndayisaba Eugene ufite ubumuga, akaba akora umwuga w’ubudozi, ariko akaba yarabanje kubura ikizere, yumva ko ntacyo yakwigezaho kandi afite ubumuga.

Yagize ati ‘’Naradodaga nkumva ntaho bizangeza, ngiye kubona mbona nje mu batsinze kuko nari narushanyijwe nanjye. Ubu rero ngiye kugura ibikoresho ntari mfite ndetse nongere n’abakozi, sinzasubira inyuma.’’

Umusore washinze GEN-Z Comedy na we yavuze uburyo yatangiye asetsa ku buntu abantu ntibaze, nyamara ngo atangiye kwishyuza batangira kuza ari benshi, akaba yemeza ko umurimo we na wo utanga amahirwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine ni we wayoboye igi gahunda y’impurirane mu Mujyi wa Kigali, akaba yasabye urubyiruko guhaguruka rugakora kuko amahirwe areba abiteguye.

Yagize ati ‘’Uyu wari umunsi wo kureba aho tugana, ntimuzategereze ko amahirwe abizanira mugomba kuyashakisha kandi arahari, ariko kandi ntiwabigeraho, usinda bikabije, uri umusambanyi n’izindi ngeso mbi.’’

Ku bijyanye n’Ikigega ‘Aguka Fund’ Umutoni Sandrine yagize ati “Uyu munsi kandi twatangije Aguka Fund, igamije korohereza urubyiruko kubona igishoro ku buryo buboneye n’inguzanyo ku nyungu igera kuri 9%, n’ingwate yoroshye ingana na 10%. Iyi ni intambwe igamije kubafasha gutinyuka, no kwagura ibikorwa byanyu.” - Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikoresha amafaranga batangamo inkunga mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko kandi ko bazakomeza.

Ikigega “Aguka” cyije kuzamura ishoramari mu rubyiruko

Hamwe na gahunda yo guhemba ba rwiyemezamirimo, Minisiteri y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo batangije ikigega cyitwa AGUKA kizajya cyorohereza urubyiruko kubona inguzanyo iciriritse, ku ngwate ntoya.

Ni gahunda yatangijwe mu gihugu cyose mu mpera z’iki cyumweru. Aha, umuntu w’urubyiruko azaba ashobora kubona inguzanyo kugera kuri Miliyoni icumi mu mafaranga y’u Rwanda, ku ngwate ya Miliyoni imwe Frws.

Mu Burasirazuba, Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko gutinyuka bakagerageza amahirwe ahari kuko ubu abamaze kuyageraho barimo gutera imbere. Yabashishikarije kwirinda inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge, kuko biri mu bituma igihugu gitakaza urubyiruko rwinshi.

Mu Majyaruguru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Clément Kabiligi, yavuze ko urubyiruko rwahawe ibihembo ari urugero rwiza rugaragaza ko kwiteza imbere bishoboka, hashingiwe ku mahirwe aboneka aho batuye. Yarusabye kurangwa n’imyitwarire myiza no gukebura abateshuka ku murongo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, we yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa badahwema gushyigikira urubyiruko kugira ngo rushobore kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Yagaragaje ko igikorwa cyo gushimira urubyiruko kigamije gukangurira buri wese kugira icyo akora kimuteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka