Urukiko rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu aribyo; ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga amaze gutera cyangwa guteza impanuka hamwe no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga DJ Toxxyk arabyemera, ariko agahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko rwavuze ko atagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo kwanga gupimwa alcol kuko ubushinjyacyaha nta bimenyetso bifatika bugaragaza.
Uko rwanzuye ko ibyaha akekwaho agomba kubikurikiranwaho afunze kugira ngo atabangamira iperereza.
Mu iburanisha ryo ku wa 14 Mutarama 2026, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,
DJ Toxxyk yaburanye yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyaha cyo guhunga umaze guteza impanuka, ariko ahakana icyaha cyo kwanga gupimwa alcool, n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Umushinjacyaha yavuze ko DJ Toxxyk mbere yo gukora ibyaha ashinjwa harimo kugonga umpolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana tariki 21, hari amashusho yagaragaye ava mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka Kigali Universe.
Aha kandi, umushinjacyaha avuga ko DJ Toxxyk yemeye mu gihe cy’iperereza ko yatwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga kandi ko rwose atari akwiye kubikora.
DJ Toxxyk icyo gihe yagize ati: " Ndemera icyaha cy’Ubwicanyi budaturutse ku bushake n’ icyaha cyo guhunga umaze guteza impanuka".
Ku cyaha cy’ibiyobyabwenge mu gukora iperereza ubushinjacyaha bwagaragaje ko aho DJ Toxxyk atuye muri Remera, ngo bahasanze ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi amagarama 2 byari mu gashashi gasanzwe gapfunyikwamo imiti kwa muganga.
Umushinjacyaha yavuze ko mu Bugenzacyaha, DJ Toxxyk yari yemeye ko akoresha/ anywa ibiyobyabwenge aho ngo acana ikibiri agashyiraho ibyo biyobyabwenge agatumura umwotsi wabyo akajya mu kazi k’ubu DJ amaze kubikoresha.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko DJ Toxxyk yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge muri 2021, nubwo abamwunganira bari bagaragaje ko nta bimenyetso bafite.
DJ Toxxyk yasobanuye ko impamvu ahakana ibyo Ubushinjacyaha bwamushinje ko basanze urumogi iwe, aruko bagiye mu rugo rwe nyuma y’iminsi itatu afashwe bamujyanyeyo bakahasanga urumogi bakamusaba ko yarufata mu ntoki bakamufotora arufite ariko agakomeza kubihakana.
Ati: "Sinzi urwo rumogi uko rwageze mu rugo, nari maze iminsi itatu ntafite imfunguzo kuko zari zarasigaye mu modoka nasize munsi ya Hotel ONOMO, bagifungura mu rugo ku meza tuhasanga urumogi".
Yavuze ko inyandiko zagiye zandikwa mu Bugenzacyaha, atigeze amenya ibikubiyemo kuko barandikaga bakamubwira ngo asinye ariko atari azi ibikubiyemo cyane ko ngo ari ubwa mbere akoze icyaha nk’uko bigaragara no muri sisitemu.
DJ Toxxyk asanzwe akora akazi k’Ubucuruzi ndetse no kuvanga umuziki ari nabyo azwiho cyane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|