Urukiko rwarekuye DJ Toxxyk

Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk nyuma yo guhamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhanishije gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw no gukora imirimo y’inyungu rusange asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, runategeka ko ahita arekurwa.

Urukiko nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi no kureba ibiteganywa n’amategeko rwamuhamije ibyo byaha byose rumutegeka kwishyura ihazabu no gukora imirimo y’inyungu rusange.

Urukiko ariko rwategetse ko iyo mirimo y’inyungu rusange DJ Toxxyk yakatiwe isubitswe mu gihe cy’amezi atandatu runategeka ko akuriweho gutanga ihazabu kuko yaburanye afunzwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.

DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ubwicanyi butagambiriwe, gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima ‘Alcohol’.

Ibi byaha byose yari akurikiranyeho byaturutse ku mpanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.

Akimara gukora iyo mpanuka DJ Toxxyk yahise atoroka ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi, urukiko rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunze kugira ngo rubanze rukore iperereza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryi y’i 111 riteganya ko
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka