Uruhare rw’abaturage mu kubaka Nikeleyeli ni ingenzi - RURA
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Evariste Rugigana, avuga ko umushinga uwo ari wo wose utagera ku ntego hatarimo uruhare rw’abaturage, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zijyanye n’ingufu za Nikeleyeri haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, irimo kubera i Kigali kuva ku ya 18 Gicurasi 2026.
Rugigana avuga ko ibihugu byinshi bya Afurika kuri ubu bishyira Nikeleyeri ku mwanya wa mbere mu gihe giciriritse ndetse n’igihe kirekire, muri gahunda irambye y’ingufu bikenera.
Ibi rero kugira ngo bigerweho hagomba kubaho imikorere iri mu mucyo, bigatangirira ku miyoborere iboneye.
Yagize ati “Nkatwe, kugira ngo ibintu bigende neza ni ngombwa gukorera mu mucyo, buri wese akabigira ibye ndetse hakabaho no kubazwa inshingano. Ibi rero bihera ku miyoborere myiza. Nabonye abayobozi muri Afurika ibintu babigize ibyabo, ibi rero biba byiza kuko bihera ku baturage. Ibi rero biradufasha nkatwe abashinzwe kugenzura imikorere gukora mu buryo bwisanzuye, nta rwego na rumwe yewe n’urwa Leta rudushyiraho igitutu”.
Ati “Ni byiza rero ko muri Afurika ibi byakubahirizwa, nko mu Rwanda dufite RURA ndetse tukagira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (), uku gutandukanya inzego ni ingirakamaro kuko binoza imikorere. Biradufasha nk’inzego ngenzuramikorere, kuko mu byo dukora hashyirwaho amabwiriza runaka bitworohera guhura n’abagenerwabikorwa tukabanza kumva ibitekerezo byabo. Bivuze rero ko no muri iyi gahunda ijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, abaturage bagomba kuba bayirimo kuva ku gitekerezo ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa, kugira ngo igere ku ntego”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|