Urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Bushinwa bahuriye mu biganiro bigamije ubucuti n’ubutwererane

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari amahitamo yakozwe ku bushake n’impande zombi, atari impanuka.

Yavuze kandi ko uyu mubano ushingiye ku mahame ahuriweho yo gushyira umuturage ku isonga ashimangira ko ubufatanye mu bijyanye n’imiyoborere y’ibihugu byombi bumaze igihe ari inkingi ikomeye y’uyu mubano, aho buri gihugu kigira icyo kigira ku kindi.

Yabigarutseho ku wa 10 Nyakanga 2026, ubwo muri Ambasade y’u Bushinwa i Kigali haberaga ibiganiro byahuje urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Bushinwa, mu gikorwa cyiswe China-Rwanda Youth Dialogue.

Ni ikiganiro kitabiriwe na Ambasaderi Gao Wenqi na Virgile Rwanyagatare, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 40 ruturuka mu nzego zitandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa b’Abashinwa, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Gao Wenqi yashishikarije uru rubyiruko rw’ibihugu byombi kugira uruhare mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, no guhindura intego z’imiyoborere y’Isi zikajya mu bikorwa bifatika bifitiye abaturage akamaro.

Ku ruhande rwe, Virgile Rwanyagatare yabanje kwifuriza isabukuru Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa (CPC), y’imyaka 105 anagaragaza ko ubufatanye hagati y’iri shyaka n’iriri ku butegetsi mu Rwanda (RPF-Inkotanyi) bwagize uruhare rukomeye mu gushimangira umubano wihariye hagati y’ibihugu byombi.

Yashimangiye kandi uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu iterambere, arushishikariza kurushaho kumenyana no guhanahana ubumenyi hagamijwe kugera ku iterambere rirambye n’ubukungu buhuriweho n’impande zombi.

Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda n’u Bushinwa byizihiza imyaka 55 y’umubano washinzwe mu 1971, ukaba ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ibikorwa remezo n’umuco.

Abitabiriye ibi biganiro bashimye uru rubuga rwabafashije gusobanukirwa kurushaho, kwagura imitekerereze no gushimangira umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, by’umwihariko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka