Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rweretswe inzira rwakoresha ruhangana n’abapfobya Jenoside
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ruravuga ko rwahawe intwaro zihagije zo kwifashisha mu kazi ko guhangana n’abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intwaro uru rubyiruko ruvuga ko rwahawe, ni ubumenyi buhagije ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’Ubukoloni, nyuma yabwo kugera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na nyuma yayo, ku buryo bitazorohera uwo ari we wese ushaka kugoreka ayo mateka.
Abavuga ibi ni abibumbiye mu itsinda ryitwa ‘The Winners Team Inkotanyi Cyane’, bafite umwihariko wo gukoresha ‘Tit Tok’, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko no kuvoma ku isoko nyayo ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, kuko abenshi ari abayabwirwa cyangwa bakayasoma.
Nyuma yo gusura urwibutso, abagize iri tsinda rigizwe n’urubyiruko ruhuriye ku ntego yo kurandura no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bari hose, bavuze ko barushijeho gutyaza ubwenge ku bumenyi bari basanganywe ku mateka y’u Rwanda, ku buryo nta wushobora kubagabaho ibitero avuga ibinyoma ku mateka y’u Rwanda ngo barye indimi.
Israel Uwimanikunda, avuga ko biboneye n’amaso yabo ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ku buryo nta wushobora kubabeshya.
Ati “Urubyiruko uko rwakoreshejwe, rugashukwa mu bihe byashize, bagakoresha imbaraga zabo mu koreka Igihugu, kubiba amacakubiri, kubera ko abayobozi b’icyo gihe babonaga batabibwira abakuze bakanyura mu rubyiruko. Twe rero nk’urubyiruko rwarerewe ku bibero byiza, tugomba kubikosora izo mbaraga tukazikoresha mu kubaka Igihugu tuvuga ukuri nyako, tukagira uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.”
Emmanuel Ndayikunda, ati “Gusura uru rwibutso tuhaboneye amateka menshi yaranze Igihugu cyacu. Ni intwaro yo kugenda tugakoresha tubwira ba bandi babwirwa ko ari ibinyoma ngo baze bisurire urwibutso barebe uko kuri. Tuzabikora tubwira urubyiruko rugenzi rwacu tubabwira ko abantu bapfobya Jenoside bibeshya cyane, kuko ari twe mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba.”
Umuyobozi w’iri tsinda, Hassinah Uhiriwe, wiyita Mamy kuri Tik Tok, avuga ko basanze ari byiza gusura urwibutso rwa Jenoside nka hamwe mu hantu hashobora kubafasha kubona no kumenya amateka yabafasha igihe barimo guhangana n’abapfobya Jenoside.
Ati “Turahugutse, turihuguye, dutyaje ubwenge, ubwo twari dufite hiyongereyeho ibindi tutari tuzi. Ni ukuvuga ngo tuzaba twifitiye icyizere dusubiza neza ibyo tuzi nta muntu waza ngo turye indimi, kuko hari harimo ibyo bakubwira ugasanga koko nta makuru ubifiteho. Ariko ubu noneho turahigereye, turahiboneye, tujyanye umukoro wo guhangana nabo nta kubajengekera.”
Umunyamabanga wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Solange Mukanizeyimana, avuga ko iyo urubyiruko rwa mbere ya Jenoside rutigishwa kugira ubugome n’urwango nibura hari benshi bari kurokoka rubigizemo uruhare.
Ati “Ni umwanya mwiza wo kubashishikariza kutivanga muri gahunda zose zahemukira ubuzima bwa muntu, ivangura iryo ari ryo ryose, Dushishikariza urubyiruko kubana neza muri iki gihe, no kugira ngo batoze abari hasi yabo, bazazamuke neza, tutazongera kugwa mu mahano nk’ayabaye mu gihugu cyacu ya Jenoside.”
Ubwo yayoboraga Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri ku wa 27 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu batinda mu kwigisha no kubwira amateka y’u Rwanda urubyiruko, ari ukugira ngo ruyamenye bitazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Aya mateka yabaye mu gihugu cyacu ntabwo ari impanuka yabaye, Oya! Ni politike mbi, ni uburere bubi, ibikorwa bibi bigakorwa, ndetse umuntu agashimirwa ko yakoze ibikorwa bibi, bikagera aho byumvikana ko nta ni icyo bitwaye, bikaba umuco. Nta mpanuka yabaye.”
Mu Rwanda, urubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’igihugu zubaka ejo hazaza, kuko rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|