Urubyiruko rufite imishinga yitegura guhatana mu marushanwa ya ALX rwanyuzwe n’imikorere ya BK

Urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa ya ALX Rwanda, azahemberwamo imishinga myiza y’ubucuruzi kurusha iyindi, rwanyuzwe n’imikorere n’inama bagiriwe n’aboyobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group, zizabafasha kurushaho kunoza no kwagura imikorere yabo.

Derrick ni umwe mu banyuzwe n'ibiganiro bahawe n'abayobozi bakuru ba BK
Derrick ni umwe mu banyuzwe n’ibiganiro bahawe n’abayobozi bakuru ba BK

Ku wa Gatatu tariki 3, Ukuboza 2025, nibwo urubyiruko rurimo abagabo n’abagore bagera kuri 15, basuraga icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali, bahura n’umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, babaganiriza ku mikorere ya BK Group n’ibigo biyishamikiyeho, n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’ibyo biganiro, urwo rubyiruko rwaturutse mu bihugu birimo Misiri, Morocco, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Kenya, n’u Rwanda, bagaragaje ko banyuzwe n’ibyo biganiro kandi ko bagiye kurushaho kubafasha kwagura ibikorwa byabo, ku buryo hari n’abatangiye gutekereza ko bishoboka kuba babigeza, bakanabikorera mu Rwanda.

Gedeon Gitoga waturutse muri Kenya, avuga ko yanyuzwe cyane n’igikorwa cyo gusura BK, n’uko bakoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu ruhurirane rw’ibyo bakora.

Ati “Kimwe mu bibazo by’ingutu duhura nabyo nka ba rwiyemezamirimo, ni ukubona isoko ry’ibyo dukora, twaganiriye na banki ya Kigali ifite abakiriya barenga ibihumbi 700 mu Rwanda, uramutse ushaka kugeza ibikorwa byawe mu Rwanda kandi ukabigeza ku bantu benshi, gukorana na BK byakugeze kuri uwo mubare w’abakiriya. Kuganira n’abayobozi bayo kandi bakatwemerera kubona ibisubizo by’ibibazo dufite ni amahirwe akomeye.”

Gedeon Gitoga
Gedeon Gitoga

Derrick Awumey wo muri Ghana, afite umushinga w’ikoranabuhanga ufasha abahinzi n’aborozi kubona ubwishingizi bubagoboka igihe bahuye n’ibiza bibateza imyuzure, n’indwara zishobora kwibasira imyaka n’amatungo. Avuga ko bagize amahirwe yo kuganira n’abayobozi ba BK.

Ati “Nkajye twaganiriye ku buryo nshobora kuza ku isoko ry’u Rwanda, n’uko BK Foundation yifuza kudufasha, mu kuzana ibikorwa byacu tugafasha Abanyarwanda bakora ubuhinzi n’ubworozi. Ni igihugu cyiza, twiteguye kuza kuhakorera, bakoze abayobozi ba BK baduhaye amahirwe yo kubonana nabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yababwiye ko mu byo bakora bagerageza gufasha ba rwiyemezamirimo kwagura ibikorwa byabo bikabafasha kurushaho kwiteza imbere, n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ba rwiyemezamirimo bahuye bakaganira, atari abafite gusa imishinga mu bitekerezo, ahubwo ari abatangiye kuyishyira mu bikorwa no kuyibyaza umusaruro.

Ati “Ntekereza ko barenze urwego rwo gushaka abo bakorana kuko bafite ibikorwa,ibigaragaza ko kugira ngo uhagere, bisaba kwihangana, kudacika intege, kandi barabyerekanye. Twe nk’ikigo kinini, kimwe mu by’ibanze byadufashije kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ni ubumwe, dukorana n’abafatanyabikorwa barimo Leta n’abikorera mu gushaka ibisubizo bizamura ubukungu, n’iby’ingenzi kuri aba ba rwiyemezamirimo kumenya uko bakorana n’abo bafatanyabikorwa.”

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi aganiriza urwo rubyiruko
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi aganiriza urwo rubyiruko

ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b’ejo hazaza.

Iri shuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro mu bijyanye n’ikoranahunga nk’isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce Administrator na Software Engineering.

ALX Africa kandi ifasha abana b’Abanyafurika kubona impamyabumenyi muri kaminuza zikomeye muri Afurika. Ku bijyanye n’ikoranabuhanga ALX Pathway inafasha urubyiruko rwo mu mijyi umunani ya Afurika gusaba kwiga muri kaminuza uyu muryango akoramo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka