Uru rubanza rugomba kuba umusanzu mu kubungabunga amateka - abaregera indishyi mu rubanza rwa Rwamucyo
Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rukomeje kubera mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, abunganira abaregera indishyi bashimangiye ko ubutabera busabwa muri uru rubanza butagamije gusa gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko bunafite inshingano yo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe.
Me Paruelle yavuze ko ubutabera bw’abantu budakorerwa abazima gusa, ahubwo bukorerwa n’abapfuye.
Yagize ati "Ubutabera bw’abantu ni ubw’abazima koko, ariko ni n’ubw’abapfuye, abo mu miryango y’abakiliya bacu. Uru rubanza rugomba kuba umusanzu mu kubungabunga amateka, kuko kwibuka ari byo bifite akamaro kanini ku bahohotewe no mu gusana sosiyete zacu."
Yakomeje agaragaza ko Jenoside itari icyaha cyibasiye abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ko ari icyaha cyibasira inyokomuntu yose, ari na yo mpamvu amahanga yemeye ihame ry’ububasha mpuzamahanga bwo gukurikirana abakekwaho Jenoside aho baba bari hose.
Yavuze ko u Bufaransa bufite inshingano n’uburenganzira bwo kuburanisha Dr Eugène Rwamucyo, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ireba inyokomuntu yose, bityo gutanga ubutabera bikaba ari no guha icyubahiro abazize iyo Jenoside no gushyigikira ukuri.
Me Paruelle yanagarutse ku ngaruka Jenoside yasize ku bayirokotse, avuga ko ihungabana rikomeye rituma benshi batabasha gusobanura ibyo banyuzemo uko bikwiye.
Yagize ati "Ihungabana rihungabanya ubushobozi bwo kwibuka. Umubiri wongera kubaho ibyabaye mbere y’uko ubwenge bubasha kubivuga. Gutanga ubutabera si uguhana gusa abakora ibyaha, ahubwo ni no kwemera ko ku bahohotewe bamwe, no kwibuka ubwabyo ari ububabare bukomeye."
Me Sebbah, na we uri mu bunganira abaregera indishyi, yasabye urukiko kuzirikana ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari amajwi y’abagombaga kurimburwa bose ariko bakabasha kubaho kugira ngo ukuri kumenyekane.
Na Me Smadja, uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ivanguraruhu n’urwango rukorerwa Abayahudi (LICRA), yavuze ko Jenoside ari icyaha cyambura uburenganzira bwo kubaho itsinda ryose ry’abantu, ashimangira ko itagomba gufatwa nk’intambara cyangwa amakimbirane hagati y’impande ebyiri, ahubwo ko iba ari umugambi wo kurimbura abaturage bazira uko bavutse.
Abunganira abaregera indishyi bose bahurije ku kuba uru rubanza rutagamije gusa kugaragaza uruhare rw’uregwa mu byaha ashinjwa, ahubwo ko rugamije no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza urugendo rwo kubungabunga amateka no kurwanya abayipfobya cyangwa abayihakana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|