Urabona umuntu, ukabona ntiyuzuye neza - Komiseri muri RPF Charles Habonimana ku bayobozi batigirira icyizere

Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Charles Habonimana yanenze abayobozi bo mu Rwanda muri rusange bahabwa umurongo no Perezida wa Repubulika, ntibawubahirize ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo babwiwe nta gutekereza.

Yabivugiye muri Kongere ya RPF mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa 30 Werurwe.

Habonimana, yibukije ko muri FPR, nta muyobozi wihimbira ibye, kuko inzego zose zamaze kubakwa, ku buryo umwe iyo avuyeho, hakurikiraho undi ariko akaba agomba gukomereza mu murongo uriho.

Yagize ati "u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine buri muntu wese ari umuyobozi. Utari umuyobozi mu isibo, mu mudugudu, ni umuyobozi aho akora. Turitwara dute rero muri iyi mpinduramatwara?"

Yongeyeho ati "Mu minsi yashize nyakubahwa Chairman(Paul Kagame) yabajije Abanyafurika icyo turwaye, kuko duhora turi abantu badashinga. Urabona umuntu ukabona ntabwo yuzuye neza. N’umuyobozi w’Akarere uramureba ukabona hari ibindi bintu ategereje ku muyobozi wundi wo hejuru ye. Ubwo Gitifu w’Umurenge we ntacyo muvuzeho cyangwa uw’Akagari, Mudugudu na Mutwarasibo."

Aha niho yagize ati "Nibaguha kuyobora Akagari, cyangwa ukaba uri umuyobozi mu nama njyanama, witegereza guidance(amabwiriza). Icarana n’abaturage bawe, n’abo mufatanyije kuyobora, mubazanye ngo: hano dukwiye gukora iki?"


Gukora ibikorwa bidateguye, kwigira Katabirora

Habonimana yabwiye abari muri iyi Kongere, ko hari byinshi FPR Inkotanyi inenga abayobozi. Yatanze nk’urugero ati "Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi tujya mu muganda, ariko ni umuganda udateguye."

Nuko yongeraho ati "abantu bo mu Kiyovu, abantu bo muri Matheus na Commerciale, ku wa Gatandatu w’Umuganda, mukora iki? Ujya kubona ukabona umuntu asohokanye coupe coupe(igikoresho gikata ibyatsi), kandi ubwo ni mu mpeshyi! None nko mu mpeshyi, iyo coupe coupe irajya gukora iki hano muri iyi mihanda yo muri Car Free Zone? Nta gihari."

Kuri Habonimana, icyo ibyo bisobanuye, nuko impinduramatwara abayobozi ntibarayumva, kandi hari imirongo migari abayobozi batarafata ngo bayigire iyabo.

Ati "Turimo turavuga abo bakobwa n’abadamu bacuruza imibiri yabo, atari no kuvuga ko ari ubukene, ahubwo ari ingeso. Nyamara bari mu isibo yacu, kandi nta n’ubwo babayeho nabi, ngo wenda uvuge ko bari gushaka ikibatunga uyu munsi, ariko twarabifashe tubigira iby’abandi. Uwo ntabwo ari umuyobozi mpinduramatwara."

Yavuze kandi n’ikibazo cy’ubusinzi, aho usanga mu nguni nyinshi abantu birirwa banywa ubuyoga bwica ubwonko, ugasanga umuntu afite umuturanyi, bizwi ko ari Kazizi(umunywi kabombo) ujya mu kabari akanywa bukira bugacya.

Ati "Ntawe uba azi icyo ari bukore mu gitondo navayo. Nta wumubaza ngo utungwa n’iki? Niba afite n’amazu akodesha, ubwo bukode bwashiriye mu kabari. Ariko wowe, nanjye duturanye, nta kintu na kimwe turabivugaho. Dutegereje ko nyakubahwa Chairman ubwe, azaza akabitubwira noneho tukamanuka tukajya kubikora nabi."

Hari abakora nk’ama Robots

Charles Habonimana, yavuze ko n’ubwo Perezida Kagame atanga umurongo, abenshi nta n’ubwo bawubahiriza.

Yagize ati "Hari ubwo atubwira ikintu tukamanuka nk’ama robots adatekereza. Ubu umunsi azavuga ku kintu kijyanye n’izi nzoga z’inkorano, akavuga ku kintu kijyanye n’ubusinzi, n’ubwomanzi n’uburaya, twe tuzamanuka tumeze nk’abantu batareba. Nta scenario n’imwe, nta experience..."

Aha agira ati "niduhabwa umukoro, tujye tubanza twicare, natwe ubwacu tuwibazeho, tuwukoreho. Nibatubwira ngo abaturage bafite umwanda, cyangwa ngo ibitaka ntibikwiye kwinjira muri kaburimbo, ntabwo ari ukugenda ngo turebe umuturage wahinze ibishyimbo bimaze kuba uruyange ngo turabiranduye. Iyo ntabire nuyiranduramo ibyo ngibyo, ejo mu gitondo iraba ibaye ibyondo."

Kuri we rero, uranduye ibyo bishyimbo bibura ukwezi ngo bisarurwe, uba wangije isuku n’ubukungu bw’Igihugu. Ahubwo icy’ingenzi ni ukubuza uwo ari we wese washaka gukorera igikorwa icyo ari cyo cyose ahatemewe.

Iri jambo rya Habonimana, ryibanze ku Muyobozi mpinduramatwara wa FPR Inkotanyi, avuga ko agomba gukorana n’abandi, atari ugukora ibyo ashatse kandi akikijwe n’abandi.

Agira ati "iyo bibaye ibyo, biba bihindutse ubuyobozi bw’igitugu, ubuyobozi bwa Ndio bwana. Twebwe ntituvuga ndio bwana ahubwo tuvuga Yes Sir! Umuntu akazana igitekerezo, ariko na mbere yo kucyumva ngo mukijyeho impaka, uti; Yes Sir! Iyo Yes Sir, irangiza. Mubanze mujye inama."

Ibi byose, ngo biba bikwiye kwigirwa muri Njyanama, kuko impamvu ibibazo abayobozi birirwamo, nta gukorera hamwe kuhaba.

Ibitekerezo   ( 2 )

Charles HABONIMANA ibyo uvuze ni ukuri. Burya ngo inkingi imwe ntigera inzu. Gukorana n’abandi mukungurana ibitekerezo ni ingenzi cyane ariko mukibuka ko n’uwo muhagarariye ari umuntu na we afite ibyo yakunganira ku mabwiriza ahawe, (participatory mechanisms) ziriho na zo zigomba kujya zubahirizwa. Kwitana ba mwana biterwa n’uko hari abayobozi bafata ibyemezo buhumyi nta we bagishije inama nk’uko wabivuze noneho impinduka zibivuyemo zaza buri wese ati: "Ibyo njye ntabyo nzi." Abayobozi nimwikosore natwe abaturage tuzabayoboka.

Ningombwa yanditse ku itariki ya: 31-03-2026  →  Musubize

Kosora title wanditse nabi bandi FPR

Timothe yanditse ku itariki ya: 31-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka