Unity Club ikomeje kwifatanya n’Intwaza mu Kwibuka Jenoside

Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye gahunda yo kwifatanya n’ababyeyi b’Intwaza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi aho batuye mu turere dutandukanye.

Ku wa 24 Mata, abagize Unity Club Intwararumuri bazifatanya mu Kwibuka n’ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza ndetse no mu rwa Bugesera.

Ku wa 1 Gicurasi bazifatanya n’abo mu Impinganzima ya Rusizi, nyuma y’aho bari bifatanyije muri iki gikorwa n’abo mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye ku itariki 17 Mata.

Aha hose hatangirwa ubutumwa Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, yageneye Abanyarwanda bwo kubakomeza muri ibi bihe byo #Kwibuka32.

Agira ati “#Kwibuka32, twongera kuzirikana amateka ashaririye Igihugu cyacu cyanyuzemo, kunamira no guha agaciro Abacu twabuze bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imyaka ibaye 32, twibuka kandi tudaheranwa, ahubwo twiyubakamo imbaraga no gukomeza Abarokotse. Intego ni ugutahiriza umugozi umwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu buryo bwose, duharanira ko nta muntu n’umwe ukwiye kuvutswa ubuzima azira uko yaremwe”.

Yungamo ati “Guharanira kubaho ni urugamba rwa buri munsi. Ubumwe bwacu ni yo ntwaro izakomeza kudufasha gutsinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byototera kongera gusenya Igihugu cyacu. Ubunyarwanda ni igihango dufitanye n’Abacu twibuka.”

Ibindi bikorwa Umuryango Unity Club Intwararumuri uteganya, harimo ibiganiro mu baturanyi b’Impinganzima ya Nyanza na Huye ku ya 14 Gicurasi, gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’ikiganiro nyunguranabitekerezo mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko ku ya 22 Gicurasi.

Hazabaho gusura Ikigo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi cya Mutobo ku wa 12 Kamena.

Mu bikorwa byateguwe n’izindi nzego Unity Club igiramo uruhare, harimo kwitabira Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside n’ingangabitekerezo yayo, kwifatanya n’Abanyarwanda hirya no hino mu Turere kuri sites zibukirwaho (Nyanza ya Kicukiro, Rukumberi, Kabgayi, Sainte Famille, Mibirizi(Rusizi); Gashirabwoba (Nyamasheke...), na Kavumu (Ngororero).

Hari kandi ⁠Kwibuka mu Mashuri Makuru n’Ayisumbuye, Kwibuka Abagore n’Abana, Kwibuka Imiryango yazimye no kwifatanya n’ibyiciro byihariye (Kwibuka Abanyamakuru, muri PSF, Amadini, sosiyete sivile…),bimwe muri ibi bikaba byarakozwe.

Unity Club ivuga ko intego yabo ari ukwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza abayirokotse, kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka