Umwarimu wa Kaminuza ushinjwa gufata abana ku ngufu yafunzwe by’agateganyo

Gusambanya umwana, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, ni ibyaha bifungishije by’agateganyo, Dr Manirakiza Benjamin.

Ni mu isomwa ry’urubanza, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026.

Nk’uko byasubirwagamo n’Urukiko ku birebana n’ibyaranze impande zombi mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Dr Manirakiza mu bihe bitandukanye kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2025 yagiye akora imibonano mpuzabitsina n’abana batandukanye ariko kuri iyi nshuro akaba ashinjwa n’uwakorewe icyaha wahawe izina MBB mu rwego rwo kumurinda.

Uyu mugabo Manirakiza, gusambanya uyu MBB, ntiyabyigejejeho kuko byagezweho nyuma yo guhabwa nimero n’umwe mu bo bakurikiranwe hamwe ariko kandi bakaba itsinda ryari risanzwe rigendana na MBB.

Iryo tsinda rero ni abakobwa bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 18 kugeza 21, aho na bo hari abaryamanaga na Dr Manirakiza, ariko nyuma akabaha za misiyo zo kumushakira abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo baryamane, akazajya abishyura ndetse na bo akabaha misiyo.

Iryo tsinda ririmo Umuhoza Hamidha w’imyaka 20, Mucyo Vanessa, Ineza Fidella, ni bo bari inshuti za MBB, bakaba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 hamwe na Dr Manirakiza Benjamin wari umwarimu muri kaminuza.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje muri dosiye yaregewe urukiko, MBB w’imyaka 17 avuga ko nyuma yo gusambanywa na Dr Manirakiza yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 95 andi ibihumbi 5 ayishyura Umumotari wamujyanye kwa Dr Manirakiza i Ntarama nk’uko bigaragazwa mu ruhererekane rwa Momo ya Dr Manirakiza.

Ubwo Dr Manirakiza yabazwaga niba koko yaba azi MBB, niba yaramuhaye ayo mafaranga kugira ngo baryamane cyangwa niba asanzwe aryamana n’abana bakiri bato, yagize ati: “MBB ndamuzi, yaje iwanjye ariko ntitwaryamanye ndetse MBB yansabye kuhaguma ariko kuko nabonye ari umwana ndabyanga, muha amafaranga ibihumbi 95 yo kumufasha gukemura ibibazo yari afite nk’uko yari amaze kuyansaba”.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko atari uyu yasambanyije gusa, ahubwo ko hari n’abandi batangabuhamya bagaragaje ko baryamanye na we ndetse harimo na rya tsinda twavuze haruguru. Nyuma yo kuryamana yabasabaga kumuzanira abandi bana b’abakobwa bakiri bato bityo akajya abaha komisiyo.

Dr Manirakiza muri iryo buranisha hamwe n’abamwunganira, yasabye gufungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zihari zikomeye zatuma afungwa.

Umwe muri aba bakurikiranwe kandi mu iperereza ry’ibanze yavuze ko yagiye aryamana na Manirakiza ariko babikoze nk’abakundana ndetse yamusabye nimero y’uwo mwana wahawe izina MBB, arazimwima amubwira ko ari umwana ariko nyuma aza kubona uwo mwana bavugana akeka ko yazihawe n’undi, bityo ko arengana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nyuma yo gusubiramo ibyaranze urubanza haba ku byavuzwe na Manirakiza Benjamin, Ubushinjacyaha n’abandi, rwavuze ko kuba mu bo bareganwa bemera ko basambanye na Manirakiza, urukiko rusanga kuba Manirakiza yemera ko yasabye aba bareganwa kumushakira abana bakiri bato bazajya baryamana, kuba yemera ko aziranye n’umwana MBB wakorewe icyaha, kuba hari amafaranga yatanze, ndetse n’uruhererekane rw’amafaranga Manirakiza yagiye yishyura abo bareganwa, ibyo bihagije kuba bakurikiranwa bafunzwe mu minsi 30.

Uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwabereye mu muhezo tariki 28 Mutarama 2026, aho Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Dr Manirakiza, Umuhoza Hamidha, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa baburana bafunzwe ariko bo bagasaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza, yatawe muri yombi ku ya 20 Mutarama 2026. RIB icyo gihe yari imukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.

Iperereza ry’ibanze ryari ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.

RIB ihora yibutsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ihora yihanangiriza kandi uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka