Umuyobozi wa Jeune Afrique yavuze ko mu bucuruzi aho kuba umutwe w’isazi waba umurizo w’intare

Umuyobozi w’Ikinyamakuru gikomeye ku isi Jeune Afrique ari nacyo gitegura Afurika CEO Forum yavuze ko imyitwarire ya Afurika, aho buri wese yumva ko yagira Kampani ye y’ubucuruzi n’ishoramari, ari ibitekerezo bishaje kuko ntaho bigeza umushoramari.

Yagize ati "Buriya, muzarebe ibigo ijana byateye imbere by’i Mahanga, ntabwo bigira nyirabyo, usanga ababishinze, bafitemo imigabane mirongo ine ku ijana ndetse no mu nsi yayo."

Aha ni ho yavuze ati "Aho kugira ngo ube umuyobozi w’akantu gatoya, basi wakwemera ukagira imigabane mu kintu kinini."

Uyu muyobozi yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda uburyo borohereza ishoramari, avuga ko Afurika yose ikwiye kubyigiraho.

Afirca CEO Forum ibaye ku nshuro ya cumi na gatatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka