Umuyisilamu wavuye mu ntagondwa yasabye bagenzi be kwima amatwi abashaka gucamo Abanyarwanda ibice
Yanditswe na
Jean de la Croix Tabaro
Umuyisilamu wabaye mu itsinda ry’abigize intagondwa yashimye Ubutabera u Rwanda rwamuhaye na bagenzi be bari bafunganywe nyuma yo gutahurwaho ibyaha by’iterabwoba.
Nsanzumuhire Jean Claude Shaffy, yavuze ko yari muri abo bari bigize intagondwa barenga mirongo ine, bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba muri 2016, maze bagenda babihanirwa mu myaka itandukanye, bahabwa ibihano bitoya, ndetse bagirwa inama.
Yagize ati "Turashimira ubutabera, twabonye ko mu Rwanda Ubutabera ari Ubutabera nyakuri." Abagera kuri makumyabiri bararenganuwe, abandi nabo bahawe ibihano bigufi. Nanjye maze imyaka itandatu ngarutse miuri sosiyete."
Aha ngaha kandi, uyu Muyisilamu, yabwiye bagenzi be ko bagomba kwirinda abantu baryanisha Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|