Umuturage yareze Ejo Heza kuri Perezida wa Repubulika

Hari umuturage wabwiye Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho Myiza y’Abaturage ko Ejo Heza yamwimye amafaranga yemererwa ku bwizigame bwe, ubu ngo akaba yaragejeje ikirego cye kuri Perezida wa Repubulika.

Photo AI
Photo AI

Ibi Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho Myiza y’Abaturage yabigarutseho kuri uyu wa 2 Mata, mu gusobanura impamvu Itegeko rigenga Ejo Heza ari ngombwa ko rivugururwa, kugira ngo rijyanishwe n’ibyifuzo by’abaturage kuko “Bagaragaje ko nta kintu kinini ibamariye.”

Perezida w’iyi Komisiyo, Veneranda Uwamariye, yabwiye abadepite ko ubwo bari barimo gusuzuma uyu mushinga, hari terefone nyinshi z’abaturage zagiye zibahamagara zibabaza niba uriya mushinga warageze muri komisiyo.

Yagize ati "Hari n’uwatubwiye ko ageze mu biro bya Perezida wa Repubulika asaba ko yasubizwa amafaranga ye.”

Mu byo abaturage bavuga, ni uko ngo ushobore guhabwa ku bwizigame bwawe itegeko riteganya ari uko wujuje imyaka 55 yo gutangira guhabwa amafaranga y’ubwizigame bw’iza bukuru ya buri kwezi, igihe upfuye, igihe wagize ubumuga bwa burundu, igihe ushaka kubaka cyangwa kuvugurura inzu, igihe ushaka kwishyura amashuri cyangwa kuba uri umunyamahanga utagikorera mu Rwanda.

Abadepite bavuga ko izi mpamvu zituma bamwe mu baturage batishimira iyi gahunda, ku buryo bamwe bashaka no gukuramo amafaranga yabo.

Kuva gahunda ya Ejo Heza yashirwaho muri 2017, imaze kugira abanyamuryango babarirwa muri miliyoni 4 n’ibihumbi 800, bakaba bamaze kwizigama angana na miliyari 63Frw, mu gihe umutungo mbumbe w’ikigega umaze kugera kuri miliyari 92FRW harimo inyungu n’inkunga ya Leta.

Abanyamuryango ngo bamaze guhabwa miliyari 8FRW.

Komisiyo yavuze ko, cyakora, imikorere y’iki kigega igifite imbogamizi zirimo: uruhare ruto rw’abanyamuryango mu gutanga umusanzu ku buryo buhoraho kuko ngo usanga benshi batanga inshuro imwe gusa bakarekera aho, hakaba n’abatanga ubwizigame mu buryo budahoraho.

Depite Veneranda Uwamariya, agira ati “Bituma abanyamuryango batayibonamo igisubizo ku bibazo by’ubukungu bahura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Kugeza ubu, abanyamuryango 76 gusa, ni bo bafite ubwizigame buri hejuru ya miliyoni 4FRW, mu gihe iyo ari yo ngano y’ubwizigame bubahesha uburenganzira ku mushahara w’ubwizigame bw’izabukuru (pension) bwa buri kwezi.

Ibi bituma kuva Ejo Heza yatangira kugeza uyu munsi, abahabwa umushahara w’ukwezi ku bwizigame bwabo ni abantu batanu gusa, cyakora ngo abandi bahisemo kutayahabwa mu gihe bagitegereje ko itangwa ryayo ryavugururwa.

Kubera imbogamizi ziri muri Ejo Heza, bigaragara ko abaturage bifashe mu gusaba uruhare bemererwa ku bwizagame bwabo ngo bagire ibibazo bikemurira.

Kugeza ubu, abamaze gusaba ubwizigama bwabo mu kubaka cyangwa kuvugurura icumbi ni batandatu gusa, mu gihe umwe gusa ari we wayasabye ngo yishyure amashuri.

Ishingiye kuri izi mbogamizi, Guverinoma yateguye umushinga w’Itegeko rivugurura iryo muri 2017 kugira ngo bashobore guhuza imikorere y’iki kigega n’imibereho y’abanyamuryango no gukomeza guteza imibere ubwizigame bw’igihe kirere bw’iza bukuru.

Impinduka ziteganyijwe muri Ejo Heza

Mu mpinduka z’ingenzi ziteganyijwe muri uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’Intego harimo: guhindura ingingo ya 9 hakongerwamo igika cyemerera umunyamuryango gusaba igice cy’ubwizigame bwe kugira ngo agikoreshe mu bikorwa bimuteza imbere.

Uyu mushinga w’itegeko ukaba uteganya ko amabwiriza yihariye ku buryo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango bizagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite imari mu nshingano aho kuba urwego rugenzura imikorere ari rwoBanki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo horoshywe ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Binyuze muri iryo teka rya Minisitiri, uyu mushinga uteganya ko ingano y’ubwizigame bwo guhabwa amafaranga y’ubwizigame bw’iza bukuru ya buri kwezi azava kuri miliyoni 4FRW akagirwa miliyoni 2FRW.

Umushinga kandi uzafungura uburyo bwari busanzwe bwo gufata ku bwizigame nyuma ko kuzuza imyaka 55 y’amavuko, busimburwe n’uburyo rusange bwemerera umunyamuryango gukoresha igice cy’ubwizigame bwe kitaranze 30% y’ayo afitemo akoreshwa nk’ingoboka ku mpamvu iyo ari yo yose.

Depite Icyitegetse yagize impungenge ko uku gufungura uburyo bwo guhabwa 30% gushobora kuzatuma abaturage bakuramo amafaranga yabo yose, ariko ajya inama ko hakorwa ubukangurambaga kugira ngo uyafashe atazajya amupfira ubusa.

Depite uyoboye Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yamusobanuriye ko nta mpungenge zagombye kubaho kuko umuturage ashobora gukoresha 30% mu buryo bw’ingoboka ariko 70% azajya aguma kuba ubwizigame bwe bw’iza bukuru mu buryo budakorwaho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka