Umutungo wa Leta ntukwiye guharirwa abakire gusa – Abadepite

Abadepite bagaragaje impungenge ku mitangire y’amasoko ya Leta, bavuga ko akomeje guharirwa abantu bake bifite, bigatuma ba rwiyemezamirimo bato n’urubyiruko badafashwa kugera ku mahirwe yo kuyapiganira, basaba ko hajyaho ingamba zituma umutungo wa Leta usaranganywa mu buryo buboneye.

Ibi babigarutseho mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite tariki 02 Mata 2026, ubwo hasuzumwaga raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ku busesenguzi yakoze ku byagarutsweho na Rapaoro y’Ubugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Raporo ya PAC ikaba igaragaza ibyuho mu Itegeko rigenga amasoko ya Leta, byatumye Inteko ifata umwanzuro ko rikwiye kuvugururwa, dore ko abadepite bagaragaje ko hari imikorere ituma amasoko menshi yiharirwa n’ibigo bimwe, ahanini bishingiye ku byuho biri mu mategeko n’imyitwarire ishobora gutiza umurindi ruswa.

Depite Theogene Munyangeyo yanenze imikorere iganisha ku guha amasoko umuntu umwe, ashingiye ku mpamvu zo kuvuga ko ari we watanze igiciro gito kurusha abandi.

Ati “Umuco waje wo gutanga amasoko ku muntu umwe mu gihugu hose ngo ni we uhendutse, nyamara ugasanga agurira ku ruganda. Ibi biba bimeze bite?”

Yanagaragaje ko bidasanzwe kubona Leta ari yo ihendwa mu masoko itanga, asaba ko hasobanurwa impamvu zibitera.

Ati “Ni gute usanga nk’isoko rya mudasobwa ritangwa ku muntu umwe gusa? Niba yaratsindiye isoko iki gihembwe, kuki mu kindi gihembwe hatajya habaho guha n’abandi amahirwe kugira ngo umutungo wa Leta usaranganywe?”

Ibitekerezo bye byashimangiwe na Depite Jean Paul Munyandamutse, wavuze ko ibisabwa mu gupiganira amasoko akenshi biremereye ku bigo bito n’urubyiruko, bigatuma badashobora gutsindira ayo masoko.

Ati “Izi mbogamizi zivuyeho, byaha urubyiruko amahirwe yo gupiganira amasoko, bikabafasha kwiteza imbere. Ibi bikwiye kwitabwaho cyane nk’uko n’izindi nzego zibigaragaza.”

Abadepite banagarutse ku kibazo cy’uko amasoko ya Leta akomeje kurangwa n’imyumvire ko Leta igomba guhendwa, bakavuga ko ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa.

Depite Munyandamutse yatanze urugero rw’ “amasoko yihutirwa”, agaragaza ko akenshi atangwa mu buryo butanoze, ndetse kwishyura abayatsindiye bikagorana, bigatuma bazamura ibiciro.

Ati “Iyo bazi ko bazishyurwa batinze, bazamura ibiciro ku buryo bo ubwabo batwibwiriye ko bakuba kabiri. Amasoko yihutirwa atangwa mu kajagari, na byo bikaba byatanga icyuho cya ruswa.”

Yanagaragaje ko hari aho ubuyobozi bwinjira mu mitangire y’amasoko, nyamara bugomba kujya mu bugenzuzi gusa, kuko kwinjira mu itangwa ry’amasoko bitera urwikekwe.

Ati “Abantu batangira gutekereza ko abo bayobozi babifitemo inyungu, bigatuma na ba rwiyemezamirimo bato bari muri ayo masoko bumva ko niba ubuyobozi bwarya ruswa, na bo bakwiye kuba barya iyo ku rwego rwabo ruciriritse.”

Perezida wa PAC, Depite Vakens Muhakwa, yemeje ko koko ba rwiyemezamirimo bato bagihura n’imbogamizi, nubwo Itegeko ry’Amasoko ya Leta rya 2022 ryari ryarashyizeho ingingo zigamije kubafasha.

Ati “Hari aho usanga ba rwiyemezamirimo bakiri bato basonerwa cyangwa badasabwa bimwe mu bipimo mu masoko mato, ariko hari inzego zitabyubahiriza.”
Yasabye ko mu ivugururwa ry’iri tegeko, hazashyirwamo ingamba zisobanutse kandi zifatika, ku buryo zizajya zubahirizwa nta buryarya.

Mu bindi byagaragajwe nk’ibyihutirwa gukosorwa harimo kuba hari amasoko manini akomeje gutangwa mu buryo bumwe aho yagabanywamo ibice kugira ngo ahabwe benshi, ndetse no kuba hari amateka ya Minisitiri akenewe ngo itegeko rishyirwe mu bikorwa neza, ariko akaba atarashyirwa ahagaragara kugeza ubu.

Ayo mateka arimo agena imitangire y’amasoko mu ambasade no mu zindi nzego zihagarariye u Rwanda mu mahanga, agenga amasosiyete ya Leta n’ibigo bifite imiterere yihariye, ndetse n’arebana n’uburyo inyigo z’imishinga zikorwa.

Depite Muhakwa yagize ati “Ibi byose bigaragaza ko hari amateka yatinze gushyirwaho, nyamara itegeko ryaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2022.”

Abadepite bemeza ko kuvugurura iri tegeko no gukuraho ibyuho biririmo bizafasha mu gusaranganya umutungo wa Leta, gukumira ruswa no guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’urubyiruko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka