Umutekano uri imbere muri serivisi Abanyarwanda bishimira
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ubwo bagezaga ku Nteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026 Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026, bagaragaje ko Abanyarwanda bishimira uko umutekano ucunzwe ku kigero cy’amanota 92,1%.
Depite Nabahire Anastase, Perezida w’iyi Komisiyo, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza ko Abanyarwanda bishimira uko umutekano wabo urinzwe.
Depite Nabahire yavuze ko isesengura ry’iyi raporo ryari rigamije gusuzuma mu buryo burambuye ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ibanze z’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nk’uko ziteganywa n’itegeko n° 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016.
Mu nkingi zasesenguwe harimo iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza , Umutekano n’ituze, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Ati “RGB yakoze igipimo cy’Imiyoborere mu Rwanda cya 12. Muri iki gipimo, inkingi eshanu ku munani ziri ku kigereranyo cya 80% kuzamura, mu gihe eshatu zisigaye ziri ku kigereranyo kiri hagati ya 60% na 79,99%. Inkingi y’umutekano ni yo yaje ku isonga n’amanota 90,02% mu gihe inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ari yo yaje inyuma n’amanota 64,69%”.
Depite Nabahire yavuze ko RGB yanakoze ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (Citizen Report Card 2025), bugaragaza ko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku gipimo cya 76,7%. Ibyiciro 8 kuri 16 byasuzumwe biri hejuru ya 75% aho umutekano waje ku isonga n’amanota 92,1% naho ubutaka, imiturire n’ibidukikije biza ku mwanya wa nyuma n’amanota 65,7%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|