Umusirikare wa nyuma wa AFC/M23 yavuye Uvira
Umutwe wa AFC/M23 wasohotse burundu mu mujyi wa Uvira nk’uko wari wabiteguje, mu rugendo rwo kwerekana ubushake bwo kugarura amahoro mu karere k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kubahiriza amasezerano y’agahenge.
Avuga kuri iki gikorwa, Lawrance Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23 wari uhagaze mu mujyi rwagati yagize ati "AFC/M23 yongeye gushimangira ku mugaragaro ko ihora yubahiriza kandi yongeye kwiyemeza kubahiriza amasezerano yayo."
Yongeyeho ati "Ibi ni iby’ingenzi cyane kuko muri iyi minsi, AFC/M23 yashyize mu bikorwa icyemezo kigoye, cyo gukuraho burundu umutwe wayo w’igenzura no gukurikirana (observation et monitoring), wari ushinzwe kurinda umutekano w’umujyi wa Uvira n’abawutuye, mu gihe hategerejwe igikorwa cyo gushyikiriza no kwakira umujyi wari umaze kubohorwa ku mbaraga za gisirikare zifatika."
Kanyuka yavuze ko umujyi wa UVira wari igihome cy’ingenzi cy’ingabo zari zishyize hamwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo Wazalendo, FDLR, Mai-Mai, abacanshuro b’abanyamahanga, ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Aha, yavuze ko Uvira yari yarabaye icyicaro gikuru cyategurirwagamo kandi kigatangirwamo ibitero byagabwaga kuri M23 ndetse no ku duce dutuwe cyane two muri Kivu y’Amajyepfo, harimo na Minembwe.
Ibyo bitero ngo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, bituma benshi bahasiga ubuzima, binateza ihunga rikomeye ry’abaturage, bikurikirwa n’ikibazo cy’ubutabazi bucyekitari cyarigeze kibaho.
Nyamara kuva Uvira yabohorwa, ngo ibintu byabaye byiza.
Ngo abaturage babayeho mu mahoro, bakora imirimo yabo mu bwisanzure no mu mutuzo, nta kubangamirwa, nta bujura kandi nta hohoterwa. Nta bikorwa by’ubugome bukabije (cannibalisme) byigeze bigaragara, nta mvugo z’urwango, nta politiki y’ivangura. Umutekano, ituze n’icyubahiro cya muntu byarasubijwe.
Aha rero, nk’uko uyu mutwe wari wavuze ko ushyize Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, Kanyuka yagize ati "AFC/M23 ntizabazwa inshingano ku kintu cyose gishobora kubangamira umujyi wa Uvira n’abawutuye nyuma yo kuva mu ntara."
Aha rero ngo AFC/M23 yashyize umujyi wa Uvira n’abawutuye mu nshingano zisesuye z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) kugira ngo barindire umutekano abasivili, kandi bubahirize uburenganzira bw’ibanze bwa muntu muri Uvira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|