Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare Col. Sumanyi yarahiriye kuzuza inshingano ze

Col Charles Sumanyi uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yarahiriye kuzuza inshingano ze nk’uko ziteganywa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda

Indahiro ya Col. Sumanyi yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu biro bye ku Kimihurura.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yasabye Col Sumanyi kuzarangwa n’ubunyangamugayo, yirinda gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Yashimangiye akamaro ko gukora akazi ashishikaye, mu buryo bunoze kandi bwihuse, anashyira imbere itangwa rya serivisi nziza mu gihe asohoza inshingano ze za buri munsi.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka