Umushinga w’Ikigo Re-Banatex wegukanye Miliyoni 50Frw muri Hanga Pitchfest 2025

Umushinga w’Ikigo Re-Banatex ni wo wahize iyindi yahataniraga ibihembo mu irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘Hanga Pitchfest’, rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga yitezweho impinduka, wegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni 50Frw.

Ni ikigo cyashinzwe na Jonathan Shauri Kalibatha, bakaba babyaza umusaruro imyanda ikomoka ku nsina bakayikoramo ubudodo, ibikapu, amatapi, inkweto n’ibindi bitandukanye.

Wari uhatanye n’iyindi ine irimo, ikigo cya Neem gifasha abantu kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa na diabete, n’ubujyanama ku kwivuza kare cyahembwe Miliyoni 20Frw, Nabsil Grainbank ifasha abahinzi n’amakoperative kubika neza imbuto no kuzibyaza umusaruro yegukana umwanya wa gatatu n’igihembo cya miliyoni 15Frw.

Umwanya wa kane n’uwa gatanu bose bahawe amafaranga angana kuko Ikigo cya Ambucycle gifite imbangukiragutabara yifashisha moto mu gutanga ubutabazi bw’ibanze ,cyegukanye umwanya wa kane cyanganyije ibihembo na Ingoga Technologies, ikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha serivisi zo kwa muganga cyabaye icya gatanu, bose bagahabwa Miliyoni 12,5Frw, mu gikorwa cyabereye kuri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025.

Muri rusange ba rwiyemezamirimo 45 ni bo babashije kwemererwa guhatana muri Hanga Pitch Fest y’uyu mwaka, bagera mu mwiherero baherewemo amahugurwa bo bakaba bari bahuriye ku imishinga yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Uhereye ibumoso, Umuyobozi Mukuru wa UNDP muri Afurika hamwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo bahemba Jonathan Shauri Kalibatha nyiri mushinga Re-Banatex
Uhereye ibumoso, Umuyobozi Mukuru wa UNDP muri Afurika hamwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bahemba Jonathan Shauri Kalibatha nyiri mushinga Re-Banatex

Nyuma hatoranyijwemo batanu bafite imishinga ihiga indi, yatoranyijwemo ihabwa ibiembo.

Abahanze imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, basobanura imiterere yayo ndetse n’ibisubizo yiteze gutanga mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni akaba n’Umuyobozi wa UNDP muri Afurika, Ahunna Eziakonwa, wari witabiriye icyo gikorwa, yashimye abamuritse imishinga, by’umwihariko abageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, ababwira batari bonyine.

Yagize ati “Kuri batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, mwaduteye ishema. Muhagarariye abeza mu bahanze udushya mu Rwanda. Ntimuri mwenyine muri uru rugendo. Nyuma y’imyaka itanu iri rushanwa ritangiye, umusaruro waryo urivugira ndetse si mu nyandiko gusa, ni ibintu biboneka.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yibukije abatsinze ko imishinga yabo itari ihataniye ibihembo gusa.

Yagize ati “Kuri ba rwiyemezamirimo muri hano, nabonye abanyeshuri benshi kandi nizeye ko amarushanwa ya Hanga Pitch ari kuba, abategurira gukoresha ubwenge bwanyu n’ubumenyi mu gutanga umusanzu wanyu. Mwibuke ko imishinga itanu mudahataniye ibihembo, ahubwo muharanira guhindura Afurika mu myaka 10 iri imbere.”

Aya marushanwa yabaga ku nshuro ya gatanu, kuko yatangijwe bwa mbere mu 2021, hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo u Rwanda rufite mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi arenga miliyoni 600Frw niyo amaze gutangwa nk’ibihembo by’abegukanye iryo rushanwa ngarukamwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka